RFL
Kigali

PEACE CUP 2018: Imikino ya 1/16 yasize amakipe abiri atewe mpaga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2018 23:15
0


Imikino ya kimwe cya 16 mu mikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2018 yarangiye ikipe ya Sorwathe FC na Miroplast FC batewe mpaga nyuma yo kunanirwa kugera ku bibuga byagombaga kuberaho imikino yo kwishyura.



Izi mpaga z’imikino ya 1/16 yo kwishyura zatangiye kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 ubwo Sorwathe FC yananirwaga kugera i Rusizi aho yagombaga kujya gusura Espoir FC, bituma abanyarusizi bakatisha itike bateye mpaga. Umukino ubanza, Espoir FC yagiye i Kinihira ihakura igitego kimwe (1-0).

Indi mpaga ya kabiri yabonetse kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018 ubwo Miroplast FC imaze amezi atatu (3) idahemba yananirwaga kwigeza i Nyagatare guhura na Sunrise FC. Umukino ubanza bari banganyije 0-0.

11 ba Miroplast FC babanje mu kibuga

Miroplast FC ibibazo biyugarije ntabwo byari gutuma yambuka igana i Burasirazuba 

11 ba Sorwathe FC babanje mu kibuga

Sorwathe FC yatinye kwishora i Rusizi

Imikino yasubitswe

APR Fc vs Giticyinyoni (umukino ubanza 4-1, TBD)
Rayon Sports Fc vs Aspor Fc (umukino ubanza 5-0, TBD)

Amakipe amaze kubona itike ya 1/8 ni Pepiniere FC, AS Muhanga, Etincelles FC, Sunrise FC, La Jeunesse, Espoir FC, Amagaju FC, AS Kigali, Marines FC, Bugesera FC, Police FC, Musanze FC, Kiyovu Sports na Mukura VS, aya ashobora kwiyongeraho APR FC na Rayon Sports zitakinnye imikino yazo kuko zari mu mikino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere iwayo. Imikino ibanza ya 1/8 izaba hagati ya tariki ya 14 na 15 Werurwe no ku ya 17 n’iya 18 Werurwe mu kwishyura.

Dore uko imikino yagenze:

Kuwa Kane tariki 22 Gashyantare 2018

-Gicumbi FC  0-2 Pepiniere Fc (1-4 Agg.)

-AS Muhanga 1-0 Vision Fc (2-1 Agg.)

-Etincelles Fc 3-0 Etoile de l’est (4-0 Agg.)

-Sunrise Fc 3-0 Miroplast Fc ( Mpaga)

-La Jeunesse 0-0 United Stars (5-4 Pen.)

Kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018

- Espoir Fc vs Sorwathe FF (*1-0 Agg, Sorwathe FC yananiwe kugera i Rusizi )

-Amagaju Fc 3-0 Rwamagana Fc (4-1 Agg)     

-AS Kigali 4-1 Gasabo United (6-1 Agg)

-Marines Fc 0-1 Intare Fc (2-2 Agg, Marines Fc  niyo yakomeje kuko umukino ubanza yatsindiye hanze )

-Bugesera Fc 2-0 Unity Fc (2-0 Agg)

-Police Fc 1-0 Kirehe Fc (3-1 Agg)

-Musanze Fc 4-1 Heroes Fc (8-1 Agg)

-SC Kiyovu 5-1 Esperance Fc (11-3 Agg)

-Mukura VS 3-0 Hope Fc (3-0 Agg)'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND