Kuri iki cyumweru nibwo hari hateganijwe umukino ugaragaza ikipe yegukana umwanya wa 3 mu makipe yahataniraga igikombe cy’Amahoro (Peace cup). Ni umukino wahuje APR FC na Sunrise FC urangira APR FC itsinze 1-0.
Saa cyenda n’igice nibwo uyu mukino wari utangiye kuri stade i Nyamirambo. Igice cya mbere cyahiriye ikipe ya APR FC kuko yokeje igitutu ku izamu rya Sunrise biza no kuyihira mu minota yanyuma y’igice cya mbere itsinda igitego cya 1 cya Fiston Nkezingabo cyinjiye ku munota wa 44' w'umukino waberaga kuri sitade ya Kigali.
Ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka mu kibuga nka 80% kuko abakinnyi b'ibikomerezwa ntabari bari mu kibuga.
AMAFOTO
Uyu mukino wagaragayemo amakarita menshi.
Iranzi ubwo yateraga Koruneri
Abatoza bashimira Savio
Nyuma y’uyu mukino hategerejwe ibiva mu mukino wa nyuma uhuza Rayon Sports FC na Mukura VS.
Amafoto: Eric Niyonkuru
TANGA IGITECYEREZO