RFL
Kigali

PEACE CUP2018: Amakipe yamenye uko azahura mu mikino ya kimwe cya 16

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2018 12:34
0


Nyuma y’imikino yo gukuranwamo yabanje kuba higanjemo amakipe abarizwa mu cyiciro cya kabiri, imikino ya kimwe cya 16 igomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2018 hakinwa imikino irindwi ya kimwe cya 16 cy’irangiza. APR FC ifite igikombe izahura na Gitikinyoni saa cyenda n’igice kuri sitade ya Kigali.



Ikipe ya Rayon Sports igomba kuzisobanura na Aspor FC itozwa na Rwibutso Claver mu gihe ikipe ya Police FC igomba gutangira isura Kirehe FC i Kirehe. AS Kigali yasanze iri kumwe na Gasabo United.

Nyuma imikino ya 1/16 izakinwa mu cyumweru cya tariki 6-7 Gashyantare 2018 ubwo hazaba hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa kuwa 21-22 Gashyantare 2018. Amakipe azaba yaratambutse imikino ya 1/16 azahita agana mu mikino ya 1/8 izakinwa mu cyumweru cya tariki 14-15 Werurwe 2018 hakinwa imikino ibanza mbere y'uko bakina iyo kwishyura mu cyumweru cya tariki 17-18 Werurwe 2018.

Imikino ya ¼ izatangira kuwa 22-23 Gicurasi 2018 hakinwa imikino ibanza mbere y'uko bazaba bakina imikino yo kwishyura kuwa 12-13 Kamena 2018. Amakipe ane (4) azaba yakomeje azahura mu mikino ya ½ izakinwa kuwa 26-27 Kamena 2018 mbere y'uko bazakina imikino yo kwishyura kuwa 30 Kamena na tariki ya 1 Nyakanga 2018. Amakipe azaba arokoka hano azakina umukino wa nyuma kuwa 4 Nyakanga 2018.

Hakizimana Muhadjili akurikiye umupira

APR FC yatwaye igikombe c ya 2017 itsinze Espoir FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma

Dore uko amakipe azahura:

Kuwa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2018

-Giticyinyoni vs APR Fc (Stade de Kigali, 15:30)

-Rwamagana City Fc vs Amagaju Fc (Rwamagana, 15:30)

-Gasabo United vs AS Kigali (Ferwafa, 15:30)

-Unity Fc vs Bugesera Fc (Indera, 15:30)

-Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe, 15:30)

-Heroes Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15:30)

-Esperance fc vs SC Kiyovu (Mumena, 15:30)

Kuwa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018

-Sorwathe Fc vs Espoir Fc (Kinihira, 15:30)

-Aspor Fc vs Rayon Sports Fc (Stade de Kigali, 15:30)

-Intare Fc vs Marines Fc (Ferwafa, 15:30)

-Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi, 15:30)

-Hope Fc vs Mukura VS (Rutsiro, 15:30)

-Vision Fc vs AS Muhanga Mumena, 15:30)

-Etoile de l’est Fc vs Etincelles Fc (Mumena, 15:30)

-Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Sade Mironko, 15:30)

-United Stars vs La Jeunesse (Kabagali, 15:30)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND