RFL
Kigali

PEACE CUP 2018: Rayon Sports yageze muri kimwe cya 4 isezereye Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2018 19:14
3


Ikipe ya Rayon Sports yageze mu mikino ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’Amahoro 2018 isezereye Etincelles FC mu mukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.



Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23’ ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 43’ w’igice cya mbere.

Shaban Hussein Tchabalala yishimira igitego

Shaban Hussein Tchabalala yishimira igitego

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Mutsinzi Ange Jimmy ku mupira 

Muri uyu mukino, Rayon Sports yashakaga cyane gutsinda kugira ngo abafana n’abakunzi b’iyi kipe bagarure imbaraga mu gukomeza kuyiba inyuma. Umukino ugitangira bigeze ku munota wa 15’ ni bwo Yassin Mugume wari wabanje mu kibuga yagize ikibazo ku kaguru ahita asimburwa na Manishimwe Djabel. Igice cya mbere cyaje kurangira Rayon Sports iyoboye ari nako Yannick Mukunzi yari yamaze kubona ikarita y’umuhondo.

Mu gice cya kabiri ni bwo Ruremesha Emmanuel yahise akora impinduka akuramo Rukundo Protogene wari mu izamu ashyiramo Nsengimana Dominique bityo Nsengiyumva Irshad asimburwa na Isaac Muganza usatira kuko bashakaga igitego n'ubwo kitaje kuboneka. Muganza Isaac yaje kubona ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Manzi Thierry.

Bigeze ku munota wa 65’ ni bwo Manzi Thierry yagize ikibazo ahita amanika akaboko yerekana ko byanze ahubwo ko yasimburwa. Ako kanya Rwatubyaye Abdul yahise yinjira ajya gufatanya na Faustin Usengimana mu mutima w’ubwugarizi. Nyandwi Saddam yaje kujya mu kibuga ku munota wa 82’ asimbura Muhire Kevin.

Ku ruhande rwa Etincelles FC, Niyonsenga Ibrahim yaje gutanga umwanya asimburwa na Sibomana Alafat wahise ajya inyuma iburyo bityo Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wahakinaga ahita ajya imbere ibumoso ahakinaga Niyonsenga Ibrahim.

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yabwiye abanyamakuru ko yatengushwe cyane na Kayigamba Jean Paul myugariro w’iyi kipe waraye anyweye inzoga nyinshi bikagera ku munsi w’umukino atiteguye neza. Ikindi ngo n'uko imvura yatumye umukino bari bateguye gukina bidakunda.

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko kuba kuri uyu munsi yari afite abakinnyi bo hagati benshi ku buryo yifuzaga, biri mu bintu byamufashije cyane. Hagati mu kibuga yari afite Mugisha Francois Master akinirwa imbere na Yannick Mukunzi cyo kimwe na Kwizera Pierrot bityo Muhire Kevin nawe akaba ari hafi aho ariko ahengamiye cyane mu mpande.

Rayon Sports yakomeje muri ¼ kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye i Rubavu. Rayon Sports izahura na FC Marines n’ubundi ibarizwa mu Karere ka Rubavu.

Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sport bafata amabwiriza

Abakinnyi ba Rayon Sport bafata amabwiriza 

Amakipe yakomeje muri ¼  arimo APR FC ibitse iki gikombe, Police FC, Sunrise FC, Bugesera FC, Amagaju FC, Rayon Sports,  Marines FC na Mukura VS.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Etincelles FC XI: Rukundo Protegene (GK, 1), Nahimana Isiaq (11, C) , Akayezu Jean Bosco 18, Nshimiyimana Abdul 21, Djumapili Iddy 14, Nsengiyumva Irshad 23, Niyonsenga Ibrahim 17, Tuyisenge Hackim Diemme 25, Mumbele Saiba Claude 13, Muganga Kaliba Joakim 26 na Mugenzi Cedric Ramires 4.

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C ,1), Irambona Eric Gisa 17, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Muhire Kevin 8, Usengimana Faustin 15, Manzi Thierry 4, Kwizera Pierrot 23, Yannick Mukunzi 6, Yassin Mugume 18 na  Shaban Hussein Tchabalala 11.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira

Shaban Hussein Tchabalala yakomeje kugora abakinnyi ba Etincelles FC

Shaban Hussein Tchabalala yakomeje kugora abakinnyi ba Etincelles FC 

Nahimana Isiaq ashaka aho yanyuza umupira

Nahimana Isiaq ashaka aho yanyuza umupira

Manishimwe Djabel yasimbuye Yassin Mugume

Manishimwe Djabel yasimbuye Yassin Mugume 

Kwizera Pierrot ameze neza

Kwizera Pierrot niwe wafunguye amazamu ku munota wa 23'

Kwizera Pierrot ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23'

Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Kwizera Pierrot

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Kwizera Pierrot

Ivan Minaert avugana na Muhire Kevin

Ivan Minaert avugana na Muhire Kevin 

Yassin Mugume yakinnye i,inota 15'agira imvune

Yassin Mugume yakinnye iminota 15' agira imvune 

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abatoza ba Rayon Sports

Abatoza ba Rayon Sports

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC asuhuzanya na Ivan Minaert wa Rayon Sports

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC asuhuzanya na Ivan Minaert wa Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yabanje hanze ajya mu kibuga ku munota wa 82'

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yabanje hanze ajya mu kibuga ku munota wa 82'

Gikamba Ismael (Ibumoso)kapiteni wa Etincelles FC yari yaje muri 18

Gikamba Ismael (Ibumoso) kapiteni wa Etincelles FC yari yaje muri 18 aha yari kumwe na Sibomana Alafat winjiye asimbura Niyonsenga Ibrahim

Abasimbura ba Etincelles FC muri rusange

Abasimbura ba Etincelles FC muri rusange  

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves5 years ago
    Nonese ko imyenda bakinisha muri CAF bayikinishije no mugikombe cyamahoro koko? mbega ubukene
  • Yvette 5 years ago
    Ibyo c birakureba
  • umurayon5 years ago
    ariko se nkawe koko, harya ngubuze uko atuka inka atuka icebe ryayo. ubwo urashaka ahuhera usebya rayon, umva ziriya ni jersey zabo bari basangankwe bometseho uturango twa caf kumaboko. nta tegeko ribabuza kuyikinisha ahandi, none uziko nibava mumikino ya caf batazongera kuyambara? come on mujye musirimuka mumutwe





Inyarwanda BACKGROUND