Ikipe ya Rayon Sports yageze mu mikino ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’Amahoro 2018 isezereye Etincelles FC mu mukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23’ ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 43’ w’igice cya mbere.
Shaban Hussein Tchabalala yishimira igitego
Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala
Mutsinzi Ange Jimmy ku mupira
Muri uyu mukino, Rayon Sports yashakaga cyane gutsinda kugira ngo abafana n’abakunzi b’iyi kipe bagarure imbaraga mu gukomeza kuyiba inyuma. Umukino ugitangira bigeze ku munota wa 15’ ni bwo Yassin Mugume wari wabanje mu kibuga yagize ikibazo ku kaguru ahita asimburwa na Manishimwe Djabel. Igice cya mbere cyaje kurangira Rayon Sports iyoboye ari nako Yannick Mukunzi yari yamaze kubona ikarita y’umuhondo.
Mu gice cya kabiri ni bwo Ruremesha Emmanuel yahise akora impinduka akuramo Rukundo Protogene wari mu izamu ashyiramo Nsengimana Dominique bityo Nsengiyumva Irshad asimburwa na Isaac Muganza usatira kuko bashakaga igitego n'ubwo kitaje kuboneka. Muganza Isaac yaje kubona ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Manzi Thierry.
Bigeze ku munota wa 65’ ni bwo Manzi Thierry yagize ikibazo ahita amanika akaboko yerekana ko byanze ahubwo ko yasimburwa. Ako kanya Rwatubyaye Abdul yahise yinjira ajya gufatanya na Faustin Usengimana mu mutima w’ubwugarizi. Nyandwi Saddam yaje kujya mu kibuga ku munota wa 82’ asimbura Muhire Kevin.
Ku ruhande rwa Etincelles FC, Niyonsenga Ibrahim yaje gutanga umwanya asimburwa na Sibomana Alafat wahise ajya inyuma iburyo bityo Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wahakinaga ahita ajya imbere ibumoso ahakinaga Niyonsenga Ibrahim.
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yabwiye abanyamakuru ko yatengushwe cyane na Kayigamba Jean Paul myugariro w’iyi kipe waraye anyweye inzoga nyinshi bikagera ku munsi w’umukino atiteguye neza. Ikindi ngo n'uko imvura yatumye umukino bari bateguye gukina bidakunda.
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko kuba kuri uyu munsi yari afite abakinnyi bo hagati benshi ku buryo yifuzaga, biri mu bintu byamufashije cyane. Hagati mu kibuga yari afite Mugisha Francois Master akinirwa imbere na Yannick Mukunzi cyo kimwe na Kwizera Pierrot bityo Muhire Kevin nawe akaba ari hafi aho ariko ahengamiye cyane mu mpande.
Rayon Sports yakomeje muri ¼ kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye i Rubavu. Rayon Sports izahura na FC Marines n’ubundi ibarizwa mu Karere ka Rubavu.
Abakinnyi ba Rayon Sport bafata amabwiriza
Amakipe yakomeje muri ¼ arimo APR FC ibitse iki gikombe, Police FC, Sunrise FC, Bugesera FC, Amagaju FC, Rayon Sports, Marines FC na Mukura VS.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Etincelles FC XI: Rukundo Protegene (GK, 1), Nahimana Isiaq (11, C) , Akayezu Jean Bosco 18, Nshimiyimana Abdul 21, Djumapili Iddy 14, Nsengiyumva Irshad 23, Niyonsenga Ibrahim 17, Tuyisenge Hackim Diemme 25, Mumbele Saiba Claude 13, Muganga Kaliba Joakim 26 na Mugenzi Cedric Ramires 4.
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C ,1), Irambona Eric Gisa 17, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Muhire Kevin 8, Usengimana Faustin 15, Manzi Thierry 4, Kwizera Pierrot 23, Yannick Mukunzi 6, Yassin Mugume 18 na Shaban Hussein Tchabalala 11.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Shaban Hussein Tchabalala yakomeje kugora abakinnyi ba Etincelles FC
Nahimana Isiaq ashaka aho yanyuza umupira
Manishimwe Djabel yasimbuye Yassin Mugume
Kwizera Pierrot ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23'
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Kwizera Pierrot
Ivan Minaert avugana na Muhire Kevin
Yassin Mugume yakinnye iminota 15' agira imvune
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abasifuzi b'umukino
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abatoza ba Rayon Sports
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC asuhuzanya na Ivan Minaert wa Rayon Sports
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yabanje hanze ajya mu kibuga ku munota wa 82'
Gikamba Ismael (Ibumoso) kapiteni wa Etincelles FC yari yaje muri 18 aha yari kumwe na Sibomana Alafat winjiye asimbura Niyonsenga Ibrahim
Abasimbura ba Etincelles FC muri rusange
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO