RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga wimuwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/05/2017 11:16
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017 nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri kimwe cy’umunani cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro. Gusa Umukino wagombaga guhuza Bugesera FC na AS Muhanga ntiwakinwe bitewe na gahunda yo kwibuka yaberaga muri aka Karere.



Umunsi w’umukino wagombaga kubera mu Karere ka Bugesera, wahuriranye na gahunda y’aka Karere yo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994.

Ubwumvikane hagati y’amakipe yombi na FERWAFA bwatanze umwanzuro w’uko uyu mukino uzakinwa kuwa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2017 i Nyamata mu Bugesera saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino ubanza AS Muhanga yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Kuri iki Cyumweru, imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’irangiza irakomeza aho Rayon Sports igomba kwakira FC Musanze kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze FC Musanze ibitego 2-1.

Mukura Victory Sport iraba yakirwa na AS Kigali kuri sitade ya Kigali saa mbili z’umugoroba (20h00’). Umukino ubanza, AS Kigali yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0 kuri sitade Huye.

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

 

Ku Cyumweru tarikii 14 Girurasi 2017

*Rayon Sports vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
*Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)

 *AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 20h00’)

  Kuwa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2017

 *FC Bugesera vs AS Muhanga (Nyamata, 15h30’)

Ubutumwa FERWAFA bugaragaza gahunda y'imikino

Ubutumwa bwa FERWAFA bugaragaza gahunda y'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND