Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro. Umukino wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru.
Seninga Innocent wari wakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga atsinda FC Marines ibitego 4-2 mu mukino wa nyuma wa shampiyona, yatsinzwe ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 68’ w’umukino gitsinzwe na Nahimana Shassir mbere yuko Ndacyayisenga Jean d’Amour yungamo ikindi ku munota wa 89’ w’umukino.
Muiri uyu mukino, Rayon Sports yakoze amakosa umunani (8) yatumye Police FC itera imipira umunani (8) y’imiterekano mu gihe Rayon Sports nayo yateye imipira irindwi (7) y’imiterekano ihwanye n’amakosa abakinnyi ba Police FC bakoze.
Mu gice cya mbere kandi ni ho Rayon Sports yabonye koruneri ebyiri (2) mu gihe Police FC nta n’imwe yabonye. Muhire Kevin yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 38’ nyuma y’ikosa yakoreye kuri Danny Usengimana ukina asatira muri Police FC.
Nova Bayama yasimbuwe na Tidiane Kone naho Manishimwe Djabel asimburwa na Irambona Eric Gisa ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Biramahire Abedy yasimbuwe na Songa Isaie ku ruhande rwa Police FC.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'UYU MUKINO
Mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2017, ikipe ya Police FC irasabwa nibura gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo yizere gukomeza mu mikino ya ½ cy’irangiza.
Undi mukino waberaga kuri sitade umuganda, ikipe ya FC Marines yafashijwe na Jimmy Mbaraga kunganya na Espoir FC igitego 1-1.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Umwungeri Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Mushimiyimana Mohammed bita Meddy,, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Umwungeri Patrick myugariro wa Police FC inyuma ya Tidiane Kone rutahizamu wa Rayon Sports
Manzi Thierry wa Rayon Sports azamukana umupira
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC atera ishoti ahereza bagenzi be
Umwungeri Patrick inyuma ya Savio Nshuti Dominique
Biramahire Abedy na Munezero Fiston bakurikiye umupira
Bashunga Abouba yari yabanje mu izamu rya Rayon Sports
Umufana wa Rayon Sports
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC na Masud Djuma wa Rayon Sports ku murongo w'amabwiriza
Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC ategwa na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports
Nizeyimana Mirafa yakomeje gukurikira umupira
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni mukuru wa Police FC akuraho umupira kuko Nahimana Shassir yari hafi aho
Nahimana Shassir mu mugongo wa Kwizera Pierrot yishimira igitego
Abafana ba Rayon Sports
Imurora Japhet uri gukina imikino ye ya nyuma muri Police FC mbere yo kugana muri Eastern Sports of Hong Kong mu Bushinwa
Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya wanatsinze igitego cya kabiri ubwo yari agiye kunaga umupira
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Ndacyayisenga Jean d'Amour
Abafana ba Rayon Sports bashimirwa nyuma y'umukino
Dore uko gahunda ya ¼ iteye:
Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017
-Police FC 0-2 Rayon Sports
-FC Marines 1-1 Espoir FC
Kuwa Mbere tariki 19 Kamena 2017
-Amagaju FC vs AS Kigali (Nyamagabe, 15h30’)
-Bugesera FC vs APR FC (Nyamata, 15h30’)
AMAFOTO: ABAYO Sabin/AFRIFAME PICTURES
TANGA IGITECYEREZO