Ndayizeye Jimmy umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir FC yatangaje ko kwitwara neza mu gikombe cy’Amahoro bakabuza Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma atari igitangaza kuko ngo mu mupira w’amaguru bibaho kandi ngo abantu bagomba kumenya ko imikino yo gukuranwamo iba itandukanye na shampiyona.
Agahimbazamusyi gatubutse, kwitanga no kugira intego ni byo byafashije iyi kipe yo hakurya ya y'ishyamba rya Nyungwe(i Rusizi) kugera ku mukino wa nyuma isezereye iyi kipe yambara ubururu n'umweru ifite igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC igitego 1-0 cyaje gisanga impamba Espoir FC yaboneye i Rusizi itsinda ibitego 2-0, bituma iyi kipe yambara umutuku n’umweru ikomeza ku mukino wa nyuma.
Mu gikombe cy’Amahoro biba bihagije gutegura umukino neza hakabamo kwitanga no gukora iyo bwabaga. Umuntu iyo yabyutse neza aratsinda, yabyuka nabi agatsindwa. Twashyizemo ishyaka tugerageza kongera agahimbazamusyi k’abakinnyi mbona yuko byabashije kudufasha kuzamura morale tukaba tugeze ku mukino wa nyuma. Ndayizeye Jimmy
Mu kuzamura agahimbazamusyi nuko amakuru ahari aruko buri mukinnyi wa Espoir FC yemerewe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) nyuma yo kuba barasezereye Rayon Sports bakagera ku mukino wa nyuma.
Asobanura ukuntu imikino yo gukuranwamo itandukanye cyane na shampiyona, Ndizeye yagize ati “Imikino nk’iyi si kimwe na shampiyona kuko imikino yo gukuranwamo biba ari imikino micye mu gihe shampiyona biba ari imikino myinshi akesnhi usanga binagora gutegura. Urebye ushobora gutsindwa uyu munsi muri shampiyona ukavuga uti nzagerageza mu mikino ibiri ikurikira ariko sicyo kimwe n’igikombe cy’Amahoro”.
Ndayizeye Jimmy ukomoka mu gihugu cy’u Burundin akaba azwiho umwihariko wo gukina yugarira cyane, ibintu afashwamo n’abakinnyi benshi afite bafite uburambe mu kibuga nka Wilondja Jacques kapiteni w’iyi kipe, yafashe umwanya ashimira abakinnyi ku bwitange bagize bakagera ku mukino wa nyuma bifuza kuzateruraho igikombe.
Ni ibintu bishimishije cyane. Ndashima abakinnyi banjye uburyo bitwaye kugeza tugeze ku mukino wa nyuma (Finale). Ni amateka kuri Espoir FC kandi ni ibintu bishimishije cyane kubona ikipe nka Espoir FC abantu batibazaga ko yagera ku mukino wa nyuma ariko mu mupira nta kintu kidashoboka. Ndayizeye Jimmy
Ndayizeye Jimmy umutoza mukuru wa Espoir FC
Ikipe ya Espoir FC yazindutse mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017 ifata urugendo rugana i Rusizi aho bagiye gukomeza imyiteguro izabafasha kuba bakwitwara neza ku mukino wa nyuma bashobora kuzahuramo na APR FC cyangwa Amagaju FC kuko bafitanye umukino kuri uyu wa Kane.
Ndayizeye Jimmy umutoza mukuru wa Espoir FC asuhuzanya na Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports
Abakinnyi 11 Ndizeye Jimmy yari yagiriye ikizere cyo kubanza mu kibuga
Ubwitange no gukora iyo bwabaga nibyo byatumye Hatungimana Basile arambika Nova Bayama
Bao wa Espoir FC ku mupira washakwaga na Muhire Kevin
Bao na Muhire Kevin bacungana ku jisho
Ndizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC atanga amabwiriza
Nahimana Shassir yumvana imbaraga na Wilondja Jacques kapiteni wa Espoir FC
Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego cy'intsinzi baragiheba
Muhire Kevin ashakira inzira hejuru ya Hatungimana Basile wa Espoir FC
Ifirimbi ya nyuma kuri Espoir Football Club
Iyo 'CAMERA' zacuramye burya biba byakomeye mwa bantu mwe..!
Isengesho rya Espoir FC mbere yo gusohoka muri sitade ya Kigali
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO