RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Espoir FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa kimwe cya 2

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2017 6:24
2


Ikipe ya Espoir FC yegukanye amanota atatu y’umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza waberaga i Rusizi kuri iki Cyumweru.



Ikipe ya Espoir FC yari mu rugo yagaragaje ko ku kibuga cyayo iba iri mu isura nshya ubwo ku munota wa 13’ Hakundukize Adolphe yarebaga mu izamu rya Rayon Sports.

Espoir FC yaje gushimangira ko ishaka amanota atatu ku munota wa 40’ ubwo Molinga Walusambo yababoneraga igitego cyaturutse ku mupira watewe na Nyandwi Saddam awukura muri koruneri.

Rayon Sports irasabwa kuzatsinda ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino uzakinwa kuwa Kabiri tariki 27 Kamena 2017 kuri sitade ya Kigali kugira ngo yizere kuzagera ku mukino wa nyuma yazahuramo n’iyizatambuka hagati ya APR FC n’Amagaju FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Espoir FC: Isingizwe Patrick (GK), Nyandwi Saddam, Moninga Walasambo, Mbogo Ali, Wilondja Jacques (C), Bao Balola, Adolphe Hakundukize, Dusabumumugenzi Jean, Hussein Renzaho, Mulungula Wilondja Albert na Basile Hatungimana.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Ndacyayisenga Jean d’Amour, Irambona Eric Gisa, Mutsini Ange Jimmy, Munezero Fiston, Mugisha Francois Master, Bayama Nova, Kwizera Pierrot, Lomami Frank, Nsengiyumva Moustapha na Djabel Manishimwe.

Dore uko imikino ya ½ iteye:

Ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017

-Espoir FC 2-0 Rayon Spors

Kuwa Mbere tariki 26 Kamena 2017

-Amagaju FC vs APR FC (Nyamagabe, 15h30’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiyovu6 years ago
    Ego kibuga. Ibyatsi biri he?
  • muvandimwe faustin6 years ago
    ndumva ari danger gusa mutubwire ikibyihishe inyuma gutsindwa kwa rayon sports





Inyarwanda BACKGROUND