RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Espoir FC yageze i Kigali, Nyandwi avuga icyo bashaka kuri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2017 7:24
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira Espoir Football Club mu mukino wa kimwe cya kabiri mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2017 aho baraba bakina umukino wo kwishyura ukurikira uwubanza wakinwe ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, Espoir FC igatsinda Rayon Sports ibitego 2-0.



Espoir FC yageze i Kigali mu mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2017 aho icumbitse i Gikondo mbere yo gukina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, ifite impamba y’ibitego bibiri (2) yatsindiwe na Hakundukize Adolphe ndetse na Molinga Walusambo mu mukino wakiniwe i Rusizi.

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC binavugwa ko ashakwa na Rayon Sports kuba yayikinira mu mwaka utaha w’imikino, yabwiye INYARWANDA ko ikibazanye i Kigali ari ukurangiza akazi batangiye ko gushaka itike ibaganisha ku mukino wa nyuma kandi ko ibitego bibiri batsinze bazabigenderaho bagora Rayon Sports.

“Rayon Sports turayiteguye cyane kandi tuzakina nta mikino kuko ibitego byacu twatsinze ntabwo twakwemera ko babitwishyura. Turashaka gukina umukino wa nyuma kandi tuzabikora. Rayon Sports turayishakaho itike yo kuzakina finale". Nyandwi Saddam

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yamanutse i Rusizi idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo; Nahimana Shassir na Savio Nshuti Dominique kimwe mu bintu byatumye igira umusaruro mucye mu bijyanye no gutaha izamu.

Imikino ibanza ya ½ cy’irangiza yasize hagati ya Rayon Sports na APR FC nta n’imwe ibashije gutsinda umukino kuko kuwa 25 Kamena 2017 ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-0, umunsi ukurikiye ikipe ye APR FC yaguye miswi n’Amagaju FC banganya igitego 1-1 mu mukino wakiniwe i Nyamagabe.

Ikipe iri bukomeze kuri uyu wa Gatatu izahura n’iyizarokoka hagati ya APR FC n’Amagaju FC mu mukino uzakinwa kuwa Kane tariki 29 Kamena 2017. Umukino wa nyuma uzakinwa kuwa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 cyo kimwe no guhatanira umwanya wa gatatu.

Peace Cup 2017: Espoir FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa kimwe cya 2

Ubwo abakinnyi ba Espoir FC bishimiraga kimwe mu bitego batsinze Rayon Sports i Rusizi

Nyandwi Saddam yiteguye kujya mu kibuga

Nyandwi Saddam yemeza ko umurimo ubaganisha ku mukino wa nyuma bizeye ko uzagenda neza

Dore uko imikino yo kwishyura ya 1/2 iteganyijwe:

Kuwa Gatatu tariki 28 Kamena 2017

-Rayon Sports vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30')

Kuwa Kane tariki 29 Kamena 2017

-APR FC vs Amagaju FC (Stade ya Kigali, 15h30')

Dore uko imikino ibanza  ya ½ yarangiye

Ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017

-Espoir FC 2-0 Rayon Spors

Kuwa Mbere tariki 26 Kamena 2017

-Amagaju FC 1-1 APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND