RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Espoir FC idafite Nyandwi yageze i Kigali mbere yo gucakirana na APR FC ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 22:43
0


Ikipe ya Espoir Football Club ibarizwa mu Karere ka Rusizi yamaze kugera mu mujyi wa Kigali aho icumbitse mu murenge wa Nyamirambo mbere yuko igomba guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 kuri sitade ya Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).



Ni umukino wa nyuma Espoir FC izaba ikina bwa mbere mu mateka yayo, ikazaba idafite myugariro Nyandwi Saddam usanzwe ayifasha inyuma ku ruhande rw’iburyo ahitwa kuri kabiri. Uyu musore arazira amakarita atatu (3) y’umuhondo yabonye muri iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro 2017 hari n’iyo aheruka kubona bakina na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wakiniwe i Kigali. Kuri ubu Ndayizeye Jimmy agomba kumusimbuza Mugenzi Jean.

Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma imaze gukuramo Rayon Sports  mu mikino ibiri ya ½ bakinnye. Umukino ubanza wakiniwe i Rusizi, Espoir FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mbere yuko umukino wo kwishyura Rayon Sports yabashije kwishyuramo igitego kimwe.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Amagaju FC ku giteranyo cy’ibitego 6-1 byavuye mu mikino ibiri. Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi banganya igitego 1-1 mu mukino wakiniwe i Nyamagabe. Umukino wo kwishyura ni bwo Amagaju FC yemeye imbaraga nke atsindwa ibitego 5-0. Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwuzahuza Rayon Sports n’Amagaju FC, umukino uzatangira saa cyenda zuzuye (15h00’) kuri sitade ya Kigali.

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC

Myugariro Nyandwi Saddam ntazakina na APR FC kubera amakarita atatu y'umuhondo

Mutunzi Clement wa Espoir FC ubwo yiteguraga kujya mu kibuga

Ibura rya Nyandwi Saddam rizatuma Mutunzi Clement abanza mu kibuga hagati kugira ngo Mugenzi Jean asubire inyuma ku ruhande rw'iburyo

Isengesho rya Espoir FC mbere yo gusohoka muri sitade ya Kigali

Espoir FC kuri ubu barahumeka igikombe bakacyambukana Nyungwe batuje

Dore uko amakipe azahura:

Umwanya wa Gatatu:- Rayon Sports vs Amagaju FC (Sitade ya Kigali, 15h00’)

Umukino wa nyuma: -APR FC vs Espoir FC (Sitade ya Kigali, 18h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND