RFL
Kigali

Peace Cup 2017: APR FC yananiwe gutsinda Amagaju FC y’abakinnyi 10

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2017 20:44
1


Ikipe ya APR FC yananiwe kwikura i Nyamagabe nyuma yo kugwa miswi n’Amagaju FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, umukino Amagaju FC bakinnye iminota 33’ ari abakinnyi icumi (10).



Yumba Kaite yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 67’ w’umukino nyuma yo gushinjwa ko yateje akavuyo nyuma y’icyemezo cy’umusifuzi. Amagaju FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa wa 66’ w’umukino ku mbaraga za Amani Mugisho Mukeshi. Hakizimana Muhadjili ni we wishyuriye APR FC ku munota wa 71’ w’umukino.

Kunganya kwa APR FC kuje gusanga Rayon Sports yaraye itsinzwe na Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Rusizi.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Amagaju FC: Muhawenayo Gady (GK), Rodrigue Buregeya, Bizimana Noel ©, Alafat Sibomana, Yumba Kaite, Manishimwe Jean de Dieu, Munezero Dieudonne, Ndizeye Innocent, Habimana Hassan, Amani Mugisho Mukeshi, Shaban Hussein Chabalala.

APR FC: Kimenyi Yves (GK), Ngabonziza Albert ©, Eric Rutanga, Nsabimana Aimable , Rusheshangoga Michel, Yannick Mukunzi, Nshimiyimana Imran na Bizimana Djihad,  Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjili na Nshuti Innocent.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayiranga Reverien6 years ago
    Apr irikutubabaza cyaneee muri iyiminsipe?





Inyarwanda BACKGROUND