RFL
Kigali

Peace Cup 2017: APR FC yamenye ikipe izisobanura na yo mu mikino ya kimwe cya kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2017 17:44
0


Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ko mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu marushanwa y’igikombe cy’Amahoro izahura na Bugesera FC yamaze kunyagira AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura waberaga i Nyamata kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2017.



Iradukunda Bertrand ni we wafunguye amazamu ku munota wa kane (4’) bituma AS Muhanga yinjizwa n’ibindi bitego mu buryo bworoshye. Ibindi bitego byatsinzwe na Samson Ichecukou (27’) na Shaban Bigirimana atsindamo ibitego bibiri (50’, 55’).

Bugesera FC yakomeje muri ¼ cy’irangiza isezereye AS Muhanga igiteranyo cy’ibitego 4-1. Ibi bihita bisobanuka ko mu mikino ya ¼ izahura na APR FC.

Uko amakipe azahura muri ¼

*Rayon Sports vs Police FC
*APR FC vs Bugesera FC
*Marines FC vs Espoir FC
*AS Kigali vs Amagaju FC

Uko imikino yagenze:

Ku wa gatandatu

APR Fc 4-0 Sunrise Fc (Agg. 4-0)
SC Kiyovu 2-1 Marines Fc (Agg. 2-2)
Amagaju Fc 3-0 La Jeunesse (Agg.5-0)
Gicumbi Fc 1-1 Police Fc (Agg.1-3)

Ku cyumweru

Rayon Sports 3-3 Musanze Fc (Agg.5-4)
Espoir Fc 2-0 Etincelles Fc (Agg. 3-1)
AS Kigali 1-1 Mukura VS (Agg.3-1)

Kuwa Kabiri

*FC Bugesera 4-0 AS Muhanga (Agg.4-1)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND