RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Amatariki y’imikino ya kimwe cya kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2017 8:19
2


Imikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri kimwe cya kane cy’irangiza aho hazakinwa imikino ibanza ndetse n’iyo kwishyura. Amakipe yageze muri kimwe cya kane ni amakipe yose akina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya hano mu Rwanda. Imikino izakinwa kuva kuwa 18-22 Kamena 2017.



Rayon Sports FC kugeza ubu yamaze gutwara igikombe cya shampiyona ni nayo iheruka igikombe cy’Amahoro umwaka ushize (2016), izaba ifite akazi katoroshye ko kuzacakirana na Police FC nayo inyotewe iki gikombe iheruka mu 2015. APR FC nayo ihanze amaso iki gikombe bikomeye izacakirana na Bugesera FC mu mukino ibiri(2). Imikino ibanza izakinwa tariki 18 na19 Kamena naho iyo kwishyura ikinwe tariki 21 na 22 Kamena.

Uko amakipe azahura muri 1/4:

Imikino ibanza:

Kuwa 18 Kamena 2017

*Police Fc vs Rayon Sport Fc (Stade Kicukiro, 15:30)

*Marines Fc vs Espoir Fc (Stade Umuganda, 15:30)

Kuwa19 Kamena 2017

*Bugesera Fc vs APR Fc (Bugesera, 15:30)

*Amagaju Fc vs AS Kigali (Nyamagabe, 15:30)

Imikino yo kwishyura:

Kuwa 21 Kamena 2017

*Rayon Sports Fc vs Police Fc (Stade de Kigali, 15:30

*Espoir Fc vs Marines Fc (Rusizi, 15:30)

Kuwa 22 Kamena 2017

*APR Fc vs Bugesera Fc (Stade Kicukiro, 15:30)

*AS Kigali vs Amagaju Fc (Stade de Kigali, 15:30)

 Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasarabwe6 years ago
    murakoze inyarwanda.com ariko bibaye byiza mwanatubwira uko igiciro cy ama ticket cyifashe ndetse nuko twayabona thx
  • davide niringiyimana5 years ago
    nikomeze itsinde





Inyarwanda BACKGROUND