Umufaransa Paul Pogba usanzwe akinira Juventus n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ari mu nzira zigaruka muri Manchester United ku giciro cya miliyoni 100 z’amayero nyuma y’ibiganiro byahuje amakipe yombi mu gicuku cyo kuri uyu wa kane.
Mu gihe uyu musore yagaruka i Old Trafford byaba bibaye ubwa kabiri agiye gukina muri Manchseter United kuko yayisohotsemo mu 2012 ubwo Sir Alex Fergurson yari yamusezereye abona ko nta kintu yageza kuri iyi kipe ifite ibikombe bitatu bya Champions League.
Paul Pogba umukinnyi waciye muri Manchester United mbereyo kujya muri manchester United mu 2012
Gahunda yo kuba uyu musore w’imyaka 23 yagaruka muri Manchseter United ishobora kurangizwa kuri uyu wa Gatanu nyuma yuko uwushinzwe gushakira akaryo uyu mukinnyi yaraye ahuye n’abayobozi ba Juventus mu mujyi wa Turin bakaganira buri kimwe kijyane n’igurwa n’igueishwa rya Paul Pogba.Kugeza ubu Manchester United na Juventus zamaze kwemera kuba zatanga 20% (kuri agent-Raiola) ku giciro cyaguzwe uyu musore nk’uko DailMail dukesha iyi nkuru yabitangaje.
DailMail ikomeza ivuga ko amakuru y’ibanga abageraho aruko Juventus izatangaza ko Pogba yaguzwe miliyoni 84.3 z’amayero bitewe nuko bazaba bakuyeho imisoro.Mu gihe byatangazwa ko Paul yaguzwe aya mayero, byaba ngombwa ko agahigo ka miliyoni 86 z’amayero zaguzwe Gareth Bale ava Tottenham agana Real Madrid mu 2013 kagumaho.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi akorera ibizamini by’ubuzima mu mujyi wa Los Angeles nyuma y’akaruhuko amazemo iminsi nk’undi mukinnyi wese witabiriye imikino ya Euro2016.Paul Pogba azasinya imyaka itanu muri Manchester United ajye ahabwa ibihumbi 290 by’amayero ku Cyumeru.
Ubwo Pogba yari akiri muri Manchester United mu 2012
Pogba yavuye Old Trafford mu 2012 nyuma yo kudashimwa na Sir Alex Ferguson wayitozaga kuko uyu mukambwe atakozwaga ibyo kumwongera amasezerano nk’uko Raiola ushizwe inyungu za Pogaba yabyifuzaga, icyo gihe Juventus yahise yishyura ibihumbi 800 by’amayero iramutwara.
TANGA IGITECYEREZO