RFL
Kigali

Patrick Byukusenge yatwaye Rwanda Cycling Cup 2017, Benediction Club iba ikipe y’umwaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/12/2017 12:08
0


Patrick Byukusenge ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ni we wegukanye irushanwa rya Rwanda Cycling Cup 2017 nyuma yo kuba yaragiye akusanya amanota mu gihe cyose iri rushanwa ryagiye rikinwa akaba yarasoje ari imbere n’amanota 137.



Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 ubwo hakinwaga agace ka nyuma gasoza Rwanda Cycling Cup 2017 yakinwaga ku nshuro yayo ya gatatu kuva mu 2015. Byukusenge yasoje iri siganwa amaze kugwiza amanota 137. Nyuma yo gutwara Rwanda Cycling Cup 2017, Patrick Byukusenge yabwiye abanyamakuru ko gutwara iri rushanwa byari mu ntego ebyiri yari afite muri uyu mwaka.

Mu magambo ye yagize ati“Birashimishije cyane kuba naratangiye neza nkaba nasoje neza ntwara Rwanda Cycling Cup. Uyu mwaka intego nari mfite byari ukwitwara neza muri Tour du Rwanda 2017 ariko nanatekereza gutwara Rwanda Cycling Cup. Murabizi ko muri Prologue ya Tour du Rwanda 2017 nabaye uwa karindwi (7) kandi yari umunyarwanda (Nsengimanan Jean Bosco)”. 

1514657352Patrick-Byukusenge-holds-the-trophy-to-be-crowned-Champion-of-the-2017-Rwanda-Cycling-cup-yesterday

Byukusenge Patrick amanika igikombe cya Rwanda Cycling Cup 2017

Gusa mu isozwa ry’iri rushanwa, ntabwo Byukusenge Patrick ariwe waje imbere mu muhanda wa Gatuna-Kigali kuko Mugisha Samuel ukinira Team Dimension Data niwe waje imbere yanasize abandi intera nini.

Mu ntera ya kilometero 108.4, Mugisha Samuel yakoresheje amasaha abiri, iminota 38 n’amasegonda 57 (2h38’57”) mu gihe Bonaventure Uwizeyimana wamuje inyuma yakoresheje 2h39’28”. Bivuze ko yamusize umunota umwe n’amasegonda 19 (1’19”).

Mugisha Samuel watwaye agace ka Gatuna-Kigali, yanatwaye agace ka Nyanza Rubavu muri iyi Rwanda Cycling Cup 2017,  yabwiye abanyamakuru ko umuhanda bakoresheje utamugoye cyane kuko bisa neza n’imihanda bakoresha bitoreza mu Butaliyani aho Team Dimension Data ikorera. Yagize ati:

Iri siganwa ryari rikomeye cyane urebye n’abakinnyi bari barimo. Gusa byasabaga gukoresha ubwenge kuko ibilometero byari bicye ariko byihuta cyane. Njyewe rero naje kuzigama imbaraga nyuma nza kuzikoresha mu bilometero icyenda mpinda nzikoresha mbona nta n’umwe unkurikiye. Ahantu twakiniye nabonye hameze nk’aho twitoreza mu Butaliyani ,haramanuka hakanazamuka ni byo byamfashije.

1514656847Dimension-Data-rider-Samuel-Mugisha-lifts-up-his-bike-to-celebrate-the-solo-finish-of-the-108

Mugisha Samuel yageze ku murongo yasize abandi ahita azamura igare kuko yari yizeye umutekano

Muri uru rugendo, Nsengimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa 11 akoresheje 2h40’45” mu gihe Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 14 akoresheje 2h40’48”.

Mu bari n’abategarugoli, Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs de Rwamagana niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017 kuko no kuva Gatuna agaa i Kigali yahize abandi akoresha amasaha atatu, iminota itandatu n’amasegonda umunani (3h6’ 8’’).

Mu bakinnyi (Abahungu) bakiri bato, Yves Nkurunziza ni we wigaragaje kuko yaje ari uwa mbere ndetse binamuha amanota meza yaje yiyongera ku yo yari yaragiye atsindira mu tundi duce bityo atwara Rwanda Cycling Cup 2017 muri icyo cyiciro.

Mu bihembo ku makipe, Benediction Club yahawe igikombe nk’ikipe yahize izindi muri uyu mwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) cyane muri Rwanda Cycling Cup.

Patrick Byukusenge wasoje afite amanota 137, Munyaneza Didier 92 na Bonaventure Uwizeyimana 84 ni abakinnyi batatu(3) muri batanu (5) ba mbere bitwaye neza muri Rwanda Cycling Cup 2017, ibi bihita bitanga ishusho y’akazi Sempoma Felix umutoza w’iyi kipe yakoze mu gihe cy’amezi 12.

Benediction Club bishimira igikombe

Benediction Club bishimira igikombe

Benediction Club bishimira igikombe 

Abakinnyi ba Benediction Club bunama ku gikombe

Abakinnyi ba Benediction Club bunama ku gikombe 

Nsengimana Jean Bosco ubwo yari asoje irushanwa

Nsengimana Jean Bosco ubwo yari asoje irushanwa

Dore abakinnyi batanu ba mbere muri Gatuna-Kigali(Abagabo/ abakuru)

1. Samuel Mugisha (Demission Data) 2h38’57”

2. Bonaventure Uwizeyimana (Benediction) 2h39’28’’

3. Fidele Dukuzumuremyi (Fly Cycling Club) 2h39’28’’

4. Rene Ukiniwabo (Les Amis Sportifs) 2h39’28’’

5. Janvier Rugamba (Les Amis Sportifs) 2h39’28’’

Abali n’abategarugoli:

1. Ingabire Beatha 3h6’ 8’’

2. Xaverine Nirere 3h6’28’’

3. Magnifique Manizabayo 3h8’38’’

4. Diane Ishimwe 3h9’26’’

5. Samatha Mushimiyimana 3h9’26’’

Mugisha Samuel asangazi abandi ikinyobwa yari yateguriwe kugaragarizaho ibyishimo

Uwatwaye agace ahembwa na SKOL birumvikana 

Ingabire Beatha yegukanye amasiganwa yose yakinnye uretse iryo yakinnye arwaye

Ingabire Beatha ahembwa nk'uwatwaye irushanwa muri rusange mu bagore

1514656992Former-Team-Rwanda-captain--Hadi-Janvier-rides-for-his-first-time

Hadi Janvier mu nzira ava i Gatuna agana i Kigali

1514657201Les-Amis-Sportifs-rider-Beatha-Ingabire-celebtrates-her-victory-as-she-crosses-the-finish-line-(Sam-Ngendahimana)

Ingabire Beatha asoza irushanwa 

1514657280Officials-and-riders-observe-a-minute-of-silence-to-honour-late-Esther-Muhabwimpundu-,the-21-year-old-who-died-on-23-November-2017-during-the-training-(Sam-Ngendahimana)

Hafashwe umunota wo kwibuka Esther Muhabwimpundu witabye Imana azize impanuka yagize ari mu myitozo i Musanze

1514657559The-winner-of-the-race-Samuel-Mugisha-in-action-in-Gicumbi

Mugisha Samuel ubwo yazamukaga udusozi two mu Karere ka Gicumbi 

1514657619Tour-du-Rwanda-2017-winner-Joseph-Areruya-seen-here-in-attack-while-climbing-Rukomo-hill

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017 aha yazamukaga mu Rukomo/Gicumbi

1514657494The-race-attracted-ridres-from-ten-local-clubs-and-two-Rwandans-who-ride-for-Dimension-Data-Mugisha-and-Areruya

Mu nzira bagenda bagana i Kigali

1514656398A-rider-from-FLY-Cycling-club-captured-in-the-peleton-as-he-had-an-accident

Kugwa ntibyabura 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda), Hagenimana Philbert (Ruhagoyacu) na Sam Ngendahimana (New Times)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND