RFL
Kigali

Ombolenga Fitina ntazakina na Kiyovu Sport yahozemo (Abatemerewe gukina umunsi wa 19)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2018 19:31
0


Ombolenga Fitina myugariro w’iburyo mu ikipe ya APR FC ntazakina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona azira ko yamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo muri shampiyona.



Umubare w’aya makarita, Ombolenga yawujuje ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018 ubwo yakoreraga ikosa kuri Ndarusanze Jean Claude ndetse umukino ukanarangira AS Kigali itsinze APR FC ibitego 2-0 hakinwa umunsi wa 18 wa shampiyona.

Ibi bivuze ko Ombolenga Fitina atazakina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzahuza APR FC na Kiyovu Sport yahozemo. Umukino uzakinwa kuwa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 kuri Sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino ubanza, Kiyovu Sport yatsinze APR FC igitego 1-0 kuwa 27 Ukwakira 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa kane (4) wa shampiyona.

Ombolenga Fitina ntazakina na Kiyovu Sport yahoze akinamo

Ombolenga Fitina ntazakina na Kiyovu Sport yahoze akinamo

Kubura kwa Ombolenga ni amahirwe kuri Denis Rukundo

Kubura kwa Ombolenga ni amahirwe kuri Denis Rukundo

Abandi bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 19 wa shampiyona barimo; Ntwari Jacques (Bugesera FC) ufite amakarita atatu y’umuhondo yujuje batsindwa na Rayon Sports ibitego 5-0. Bugesera FC kandi izaba idafite Niyonkuru Radjou wahaboneye ikarita itukura.

Ndahinduka Michel wa AS Kigali FC yabonye ikarita itukura batsinda APR FC ibitego 2-0 bakina umunsi wa 18 na Mukamba Namasombwa (Miroplast FC) wahawe ikarita itukura batsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 19:

1. Ntwari Jacques (Bugesera FC)

2. Niyonkuru Radju (Bugesera FC)

3. Ndahinduka Michel (AS Kigali)

4. Ombolenga Fitina (APR FC)

5. Mukamba Namasombwa (Miroplast FC)

Ndahinduka Michel (14) yahawe ikarita itukura ubwo AS Kigali yatsindaga APR FC ibitego 2-0

Ndahinduka Michel (14) yahawe ikarita itukura ubwo AS Kigali yatsindaga APR FC ibitego 2-0

Mukamba Namasombwa nae yahawe ikarita itukura ubwo Miroplast FC yatsindwaga na SC Kiyovu (2-0) aranavunika

Mukamba Namasombwa nawe yahawe ikarita itukura ubwo Miroplast FC yatsindwaga na SC Kiyovu (2-0) aranavunika

Ntwari Jacques wa BUgesera FC nawe ntazakina umunsi wa 19

Ntwari Jacques wa Bugesera FC nawe ntazakina umunsi wa 19

Niyonkuru Radjou nawe ntazafasha Bugesera FC ikina na Miroplast FC

Niyonkuru Radjou nawe ntazafasha Bugesera FC ikina na Miroplast FC kuko yahawe ikarita itukura banyagirwa na Rayon Sports (5-0)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND