RFL
Kigali

Nzunga Thierry yatangiye akazi ko gutoza muri FC Marines-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2017 14:19
0


Nzunga Thierry umutoza wari umaze igihe yungirije muri FC Bugesera kuri ubu ari gutoza muri FC Marines afatanyije na Hamduni umaze igihe asigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka. CPt.Hakizimana Godefroid umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yemeye ko Nzunga azakomeza gufatanya na FC Marines.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’imyitozo y’uyu wa kabiri, Cpt.Hakizimana Godefroid yavuze ko Nzunga Thierry agiye gufasha FC Marines gutoranya abakinnyi bazifashisha mu mwaka w’imikino 2017-2018 ndetse no mu irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu rigomba gutangira kuri uyu wa kane.

“Urumva nta mutoza mukuru turabona. Thierry yaje mu rwego rwo kugira ngo afashe umutoza wari uhari kuko urabona ko kujonjora abakinnyi bangana gutya bigoye kuko ari benshi. Ni muri urwo rwego kugira ngo afashe mugenzi we ariko ntabwo araba umutoza wa Marines”. Cpt.Hakizimana Godefoid

Cpt.Hakizimana yakomeje avuga ko ubu FC Marines ihugiye mu gikorwa cyo kujonjora abakinnyi bazifashisha mu mwaka w'imikino utaha kandi ko baniteguye kwitwara neza mu irushanwa ry'akarere ka Rubavu.

"Turabyiteguye kuko abakinnyi bo turabafite. Nituramuka dutsinze bizadushimisha kandi nitunaramuka dutsinzwe nabyo tuzabyakira". Cpt.Hakizimana.

Nzunga Thierry ni we wazamuye Sunrise FC ayigeza mu cyiciro cya mbere, imaze kugera mu cyiciro cya mbere yaje kungiriza Nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie. 

Amaze gutabaruka, Nzunga yaje kungiriza Jimmy Mulisa ariko nyuma baza kuvuga ko adashobotse mu byo kuba yumvikana na Mulisa. Nzunga yaje gukatira muri FC Bugesera yungiriza Mashami Vincent mbere yo kungiriza Kanyankore Gilbert Yaounde nawe biza kwanga kuri ubu akaba yamaze kugera mu karere ka Rubavu gukorana na FC Marines.

Cpt.Hakizimana Godefroid (Ibumoso) aganira na Nzunga Thierry (Iburyo)

Cpt.Hakizimana Godefroid (Ibumoso) aganira na Nzunga Thierry (Iburyo)

Nzunga Thierry kun kibuga cy'imyitozo cya FC Marines

Nzunga Thierry ku kibuga cy'imyitozo cya FC Marines 

FC Marines yakoze imyitozo mu gitondo cy'uyu wa kabiri irimo abakinnyi nka Usanase Flamini, Ndongozi Faladji n'abandi bakinnyi bari gushaka uko bakwigaragaza bagahabwa amasezerano muri iyi kipe kuko abenshi mu bayikinagamo bamaze kugana mu yandi makipe barimo kapiteni Mbaraga Jimmy Traore na Dusange Bertin wabatsindiye ibitego byinshi mu mwaka w'imikino 2016-2017 mbere yo kujya muri FC Bugesera naho Mbaraga akaba ari muri AS Kigali.

FC Marines iratangira irushanwa ryateguwe n'akarere ka Rubavu ku bufatanye n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, icakirana na AS Kigali mu mukino uzakinwa kuri uyu wa Kane saa saba z'amanywa.

Dore uko amakipe azahura:

Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017

B: As Kigali vs Marines 13h30-15h00'

C: Kabasha vs Virunga 16h00- 17h30’

A: APR FC vs Etincelles 18h00-19h30’

Kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017

-Iyatsinze A vs Iyatsinze C 15 h30-17 h30’

-Iyatsinze B vs Best Loser 18 h00-19h30’

Kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeli 2017

-Umwanya wa gatatu: 14h00-15h30'

-Umukino wanyuma : 16 h00-17 h30’

Usanase Flamini wigeze no gkina muri Rayon Sports kuri ubu azaba yugarira muri FC Marines

Usanase Flamini wigeze no gukina muri Rayon Sports kuri ubu azaba yugarira muri FC Marines

Usanase Flamini wigeze no gkina muri Rayon Sports kuri ubu azaba yugarira muri FC Marines

 FC Marines ifite umubare munini w'abanyezamu bari gushaka amasezerano

FC Marines ifite umubare munini w'abanyezamu bari gushaka amasezerano

Nzunga Thierry (Ibumoso) aganira na Hamduni (Iburyo) bazafatanya gutoza FC Marines

Nzunga Thierry (Ibumoso) aganira na Hamduni (Iburyo) bazafatanya gutoza FC Marines

Nzunga amenyerana n'abo bazafatanya

Nzunga amenyerana n'abo bazafatanya

Nesta waciye muri APR FC ubu ari kwigaragaza muri FC Marines

Iratwizihije Cedric bita Nesta waciye muri APR FC ubu ari kwigaragaza muri FC Marines

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND