RFL
Kigali

Nzongera niyamamaze- Parfait BUSABIZWA

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:4/04/2013 16:58
0


Ku itariki ya 20/04/2013 nibwo hateganyijwe amatora muri Comite National Olympique, yabazasimbura abayobozi ba CNOSR basoje igihe.



Parfait Busabizwa wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa comite icyuye igihe, akaba yaratangaje ku munsi w’ejo mu kiganiro n’abanyamakuru ko azongera guhatanira umwanya muri comite izashyirwaho iriya tariki.

“ Ndunva nkifite imbaraga zo gukora, ntacyambuza kongera guhatanira umwanya runaka, icyo ntababwira ni hehe nziyamamaza”, Busabizwa

Gen. Dr Charles RUDAKUBANA wayoboraga iyi Comite National olympique yegeye tariki ya 05/02/2013 avuga ko agiye hanze gukomeza amasomo. Yari yatowe mu mwaka wa 2009 atsinze Bayigamaba Robert wahoze ari minisitiri w’imikino mu Rwanda, akaba ni ubundi atazagaragara mu matora.

CNOSR yakunze kunengwa cyane ku isa nk’urwego ruri aho gusa rudakora byinshi, kuko zimwe mu nshingano zayo habamo no kugenzura ama Federation n’ama association y’imikino mu Rwanda, ariko amenshi usanga akunze kugaragaramo akavuyo katarangira, ndetse muri Federation zigera kuri 28 zigize Comite National Olympique et Sport du Rwanda, harimo izimeze  nka baringa zitagaragara mu bikorwa, usanga zibayeho mu mpapuro gusa.

Gutanga ibyangombwa kubashaka kuyobora CNOSR, bizarangira tariki ya 10 uku kwezi, abemerewe batangazwe tariki ya 12.04.2013, kwiyamamaza bitangire umunsi ukurikiyeho kugeza ku munsi w’amatora.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND