RFL
Kigali

Nzarora Marcel wizihiza imyaka 24 hari ibyo yishimira amaze kunguka mu mupira w’amaguru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/05/2017 12:59
1


Kuwa 26 Gicurasi 2017 ni bwo Nzarora Marcel umunyezamu w’ikipe ya Police FC akaba na kapiteni wungirije Twagizimana Fabrice, ni bwo yuzuzaga imyaka 24 amaze ageze ku isi kuri ubu akaba yishimira ko amaze kumenyana n’abantu benshi byatumye agira inshuti nyinshi.



Nyuma y’mukino batsinzemo AS Kigali ibitego 3-1, Nzarora yabwiye INYARWANDA ko mu gihe yamaze akina umupira yungutse inshuti nyinshi cyane zihagarariwe na Ntaribi Steven umunyezamu wa APR FC.

Ikiganiro Nzarora Marcel yagiranya na Inyarwanda:

Inyarwanda: Ni ikihe kintu wishimira wagezeho mu mupira w’amaguru?

Nzarora: Icya mbere nishimira maze kumenyana n’abantu benshi, maze kugira inshuti nyinshi cyane. Ni cyo kintu cya mbere nishimira.

Inyarwanda: Ku myaka yawe itari minshi cyane, ni zihe ntumbero ufite imbere, ese uzaguma muri Police FC kugeza ku myaka 40 cyangwa uzayivamo ujye ahandi?

Nzarora: Igihe icyo aricyo cyose nasohoka (Bibaye ngombwa) ariko ubu icyo ndigutecyereza nuko nabanza nkafasha ikipe yanjye ikitwara neza ubwo nanjye namara kwitwara neza mu Rwanda ku rwego nifuza kugeraho, icyo gihe nibo najya hanze.

Inyarwanda: Mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze cyangwa abandi bose basigaye ni nde nshuti yawe magara?

Nzarora: Ni Ntaribi Steven

Inyarwanda: Ni abahe bantu ushimira bagufashije kuba ugeze kuri ruu rwego uriho?

Nzarora: Gushimira byo ngiye gushimira nuko umuntu wa mbere nashimira Mbarushimana Abdou ni we wa mbere wabashije kubona ko hari icyo nazageraho turi mu ikipe ya Electrogaz.

Inyarwanda: Uretse Mbarushimana Abdou ushimira, tubwire, mu batoza baguciye imbere bagutoza ni uwuhe wagutoje neza kurusha abandi?

Nzarora: Bose bantoje neza

Inyarwanda: Mu mwuga wawe wo gukina umupira ucungana n’imipira ngo itajya mu rucundura, ni ikihe gihe wababaye cyane n’ibihe wavuga byagushimishije?

Nzarora: Igihe cyambabaje…Ni igihe dutakaza umukino wa nyuma (Amavubi U17/2010-2011) dukina na Burkina Faso. Ni ibintu byambabaje cyane ariko nyuma nza kubyakira numva ko ari ibintu bibaho bishoboka.

Umukino wa mbere unshimishije ni uyu dutsinzemo AS Kigali kuko ni wo uduha amahirwe yo kuba twagera ku mwanya wa kabiri (2), bibaye byiza hari igihe twanawugumaho.

Inyarwanda: Uyu mwaka w’imikino 2016-2017 wakugendekeye gute?

Nzarora: Uyu mwaka w’imikino njyewe uko ndikureba ku giti cyanjye aho ugeze navuga ko twakoze (Police FC) kuko umwaka ushize (2015-2016) twarangije turi ku mwanya mubi tunatsindwa ibitego byinshi muri uwo mwaka.

Ariko uyu mwaka (2016-2017) waranshimishije cyane nkinamo imikino myinshi, ngirirwa icyizere n’umutoza wacu (Seninga Innocent). Uyu mwaka wambereye mwiza. Yego ntabwo urarangira ariko aho bigeze kuri njye ndumva nta kibazo.

Inyarwanda: Ibutsa abakunzi b'umupira w'amaguru amakipe wanyuzemo.

Nzarora: Mvuye mu Isonga FC mu 2012 nahise njya muri Rayon Sports nayo nza kuyivamo mu 2013 ngana muri Police FC ndimo kugeza ubu mu 2017.

Nzarora Marcel yemeza ko Ntaribi Steven ariwe nshuti ye magara

Nzarora Marcel yemeza ko Ntaribi Steven ari we nshuti ye magara

Nzarora Marcel w'imyaka 24 yavutse kuwa 26 Gicurasi 1993

Nzarora Marcel w'imyaka 24 yavutse kuwa 26 Gicurasi 1993

Nzarora avuga ko umutoza Mbarushimana Abdou ntacyo yamunganya

Nzarora avuga ko umutoza Mbarushimana Abdou ntacyo yamunganya

Imyaka ine amaze muri Police FC imwemerera kuba kapiteni wungirije

Imyaka ine amaze muri Police FC imwemerera kuba kapiteni wungirije

Nzarora Marcel (uwa kabiri) uva ibumoso ubwo yari ahagariye abakinnyi ba Police FC ku mukino bakinnye na Pepinieres FC bayinyangira ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura

Nzarora Marcel (uwa kabiri) uva ibumoso ubwo yari ahagariye abakinnyi ba Police FC ku mukino bakinnye na Pepinieres FC bayinyangira ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura

Nzarora Marcel abona Police FC yarakoze akazi keza agereranyije n'umwaka ushize

Nzarora Marcel abona Police FC yarakoze akazi keza agereranyije n'umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rama6 years ago
    Yego muhungu wange unyibukije sha iriya Mach ya burukinafaso finale ni Chaufeur wabatwaraga.





Inyarwanda BACKGROUND