Muri iki gitondo ni bwo ubwo hari hateganyijwe amatora y’uwugomba kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere. Nzamwita Vincent de Gaule wari uhanganye na Rwemarika Felicite yahise akuramo kandidatire habura amasaha macye ngo amatora abe.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko akuyemo kandidatire ye kubera impamvu ze bwite n’umuryango we. Yashimiye kandi buri umwe wese wamubaye inyuma mu gihe cyose amaze ayobora FERWAFA ndetse atangaza ko azakomeza gushyigikira siporo yo mu Rwanda no gushyigikira Perezida wa FERWAFA uri butorwe.
Ubutumwa buri kuri Twitter ya FERWAFA
Ahari kubera amatora
Nzamwita Vincent de Gaule
TANGA IGITECYEREZO