RFL
Kigali

Nzamwita yatanze ibyangombwa bigaragaza ko agishaka kuyobora FERWAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2017 7:54
2


Nzamwita Vincent de Gaule usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze kutanga ibyangombwa bigaragaza ko agifite inyota yo gukomeza kuyobora FERWAFA mu kindi kiringo (Mandat) cy’imyaka ine.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA nuko uyu mugabo yatanze ibi byangombwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ku isaha ya saa kumi n’iminota 45’ (16h45’) ku biro bya FERWAFA biri i Remera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rizatora umuyobozi uzakomeza kuriyobora ku itariki ya 10 Nzeli 2017 ubwo hazaba haterana inama y’inteko rusange.

Amaze gutanga ibi byangombwa, Nzamwita yavuze ko yakoze ibyo akanama gashinzwe amatora gateganya kugira ngo amatora n’imyiteguro yayo bizagende neza. Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko agitegereje imyanzuro izava mu nama y’inteko rusange akabona kumenya niba ubusabe buri mu byangombwa yatanze nta miziro irimo.

Itariki ntarengwa yo kuba ushaka kuyobora FERWAFA yaba yamaze gutanga ibyangombwa ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 saa tanu za mugitondo (11h00’) ku biro bya FERWAFA.

Kuva kuwa 17-22 Nyakanga 2017, akanama gashinzwe amatora kazaba kiga kanasesengura ibikubiye mu busabe bwatanzwe n’abifuza kuyobora iri shyirahamwe mbere yuko batangaza abazaba bemewe kuwa 8 Kanama 2017.

Imirimo yo kwiyamamaza ku bazaba bemerewe, izatangira kuwa 14 Kanama 2017 izageze kuwa 9 Nzeli 2017 mbere y’amasaha 24 kugira ngo hazabe hatorwa umuyobozi uzakomeza kuyobora FERWAFA agakomereza aho Nzamwita azaba yaragejeje kuva muri Mutarama 2014 mu gihe yaba atari we uzakomeza kuyobora FERWAFA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABIMANA MATHIAS6 years ago
    Degaule ntacyo yigeze ageza ku Rwanda mu mukino w'amaguru candidature yagombye guteshwa agaciro kuko we nta butwali yagize bwo kutayishyiramo kd azi neza ko ntacyo yadukoreye .reba aho amavubi ahagaze
  • Young 6 years ago
    Mbega akumiro ubwose aracyakeneye kuyobora uwo yakweguye kontakintu kizima yatugejejeho uretse gushira urwanda kumyanya 120 yaraje arusanga 67 mbega nimumutora nzakangurira aba fana kutagaruka kubibuga ubone iyo murenzi yabaga yatanze candidature ye degaulle nimumutora nanone muraba mwishe football yurwanda indi myaka 4





Inyarwanda BACKGROUND