RFL
Kigali

Nzamwita yasabye imbabazi Karekezi n’abanyarwanda ndetse anavuga ko ikinyarwanda cye ari gicye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/03/2017 9:33
6


Kuwa 21 Werurwe 2017 ni bwo Nzamwita Vincent de Gaulle yari kumwe n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda abereka umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu. Muri iki kiganiro niho yavugiye ko atajya abara ko u Rwanda rwabonye itike y’igikombe cya Afurika 2004 ngo kuko abenshi mu bakinnyi bari abanyamahanga, ijambo ryababaje abari muri iyi kipe.



Babimburiwe na Karekezi Olivier, bamwe mu bari muri iyi kipe ya 2004 bagiye bashyira hanze ubutumwa bugaragaza ko batigeze bishimira imvugo Nzamwita yakoresheje. Nyuma yo kubona ko ibintu byahinduye isura, Nzamwita Vincent de Gaulle perezida wa FERWAFA yemeye asaba imbabazi abakinnyi bari muri iyi kipe y’u Rwanda cyane cyane Karekezi ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange. Nzamwita Vincent de Gaulle aganira na RBA, yagize at:

Mbonabucya nka kapiteni w’ikipe yagiye muri CAN nabonye byaramubabaje…Olivier Karekezi ni umuntu tuganira cyane igihe tuboneye umwanya, Eric Nshimiyimana ….Jimmy Mulisa twavuganye mu gitondo. Ntabwo ….Jimmy Gatete…Aba legendeurs(Abakanyujijeho) turabakeneye. Ntabwo hazamo ‘saga’ ngo hazemo gushwana n’abakanyujijeho. Wenda kutamenya ururimi neza. Bityo ndabasaba imbabazi ku mugaragaro. Ikipe yagiyeyo (muri CAN). FERWAFA yakoze ibishoboka kugira ngo iyo kipe ijyeyo ariko ubutumwa nyabwo bwari ukugira ngo tuzajyeyo tunagumeyo.

Antoine Hey yeretswe abanyamakuru, DeGaule atangaza ko naramuka abuze itike y'igikombe cy'Afurika 2019 azirukanwa

Ubwo Nzamwita Vincent de Gaulle yaganiraga n'abanyamakuru kuwa 21 Werurwe 2017 herekanwa Antoine Hey umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi

Nzamwita Vincent avuga ko kandi amagambo yavuze yari ashingiye ku nyota abanyarwanda bafitiye ibyishimo bituruka ku ikipe y’igihugu. Asoza avuga ko kuzasubira mu gikombe cya Afurika bigishiboka kuko ngo kuba umutoza Antoine Hey yarahawe inshingano zo gufasha u Rwanda gusubirayo ngo abanyarwanda bagomba kubitega amaso.

UMVA HANO NZAMWITA ASABA IMBABAZI ABAKINNYI BAGIYE MURI CAN MURI 2004






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • juan7 years ago
    Umugabo ufite ubwenge butari bwinshi=Degaule.
  • 7 years ago
    uwo mugabo se ko mbona akibyitiranya,capitaine wiyo kipe ya 2004 yari Desire Mbonabucya none amugize karekezi.hahahah
  • ufitiwabo7 years ago
    Ariko degaul amaze neza buriya kweri nomubuzima busanzwe cg afite ikibazo? Ntajambo rizima rya kigabo ashobora kuvuga. Uwamuhaye akazi azongere amusuzume arebe nimba yariwe ukwiriye kuyobora ferwafa.
  • Muvara7 years ago
    Nonese ko mukabya umukinyi watsinze igitego cyo kwishyura U Rwanda na Tunisia ntiyari (Juao Manamana ) ntiyari umunya Angola wazanwe na D Mbonabucya. umukino wahuje RDC n'U Rwanda uwadutsindiye si umunye Congo witwa (Saidi abedi makasi) Degaure ntago yabeshye ahubwo mwebwe abanyamakuru murabeshya mukanakabya
  • kalisa7 years ago
    Muvara usubije nka joriji!hanyuma muri Ghana si olivier karekezi watsinze? murwanda si Gatete watsinze?ibugande si Gatete?ese ubu ababohoje igihugu bose nabanyarwanda?ikingenzi twese nidarapo ryigihugu ryazamutse sumuntu kugiti ke?degaule se ko atazi ikinyarwanda amaze imyaka 23 intambara irangira ko atazi ikinyarwanda?umuzungu utuye murwanda iyomyaka yose abavuga ikinyarwanda kiza kivugitse neza cyane.
  • B2K7 years ago
    Nkawe Muvaro woe ubwo ibyuvuga urumva utaniyehe naNzamwita nawe utangingero zimeze nkizabana bakiga kuvuga ubose Gatete,Karekezi numunyamahanga Said yemeye gutwikirwa arko umurusha gukunda igihugu ngarutse kuri Nzamwita uyu simugaya ndagaya abamutoye koko nibo bafte ikibazo ngontazi ikinyarwanda ayoborate abanyarwanda atazi ururimi rwabo hhhhhhhhhhh ntakitwaze ngontiyabaye murwanda azajye I Nyanza arebe umuzungo ukizi neza kd atamaze igihekinini mugihugu kantse uwowigiz ukuntu ahubwo akwiye ingando ubwose nigihe APR yajyaga gukina na RAYON akavuga ngo Polic yigihugu ntabushobozi ifte bwokurindaa abaje kureba umupira regional nabwo nukutamenya ikinyarwanda narumiwe peeeeeeee mbona ukeneye kwegura nabonye nababavugizibe ngo ni Muramira yaramaze gutamira nukuntu ariwe wirirwaga avuzinduru gusa abantu bahinduka nkikire peeeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND