RFL
Kigali

Nzamwita yavuze ikintu yishimira yakoreye FERWAFA ndetse n’ibijyanye no kongera kwiyamamaza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2017 16:50
1


Nzamwita Vincent de Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu amaze ayobora iri shyirahamwe, hakozwe byinshi ariko ikimukora ku mutima kikamushimisha kurusha ibindi ari uko yavuje abakinnyi b’abanyarwanda bagasubira mu kibuga.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hategurwaga uruzinduko Gianni Infantino yagiriye mu Rwanda, Nzamwita yavuze ko yakoze ikintu cyatanze umusaruro ufatika kurusha mu zindi manda zatambutse (Abamubanjirije) kandi ko ari ikintu kimushimisha cyane.Yagize ati:

Mu nama y’inteko rusange hari ingingo twita ibikorwa bya FERWAFA. Tumaze imyaka itatu haba inama z’inteko rusange, wagenda ureba ariko akenshi usanga harimo itangira n’isozwa ry’amarushanwa ariko ibyo ni ibintu bisanzwe. Ariko ikinshimishije cyane ni uko atari byinshi, kimwe gusa kijya kinshimisha, ni uko nahaye abana b’abanyarwanda amahirwe yo gusubira mu kibuga mu gihe bakabaye bakina mu bavetera, abagera kuri 14 bamaze kuvurwa. Icyo ni cyo cya mbere nishimira.

Uyu mugabo yasoje kuri iyi ngingo avuga ko mu myaka yashize umukinnyi yavunikaga bikaba birarangiye nta kundi gukina umupira w’amaguru. Ibi byakoze mu mubano mwiza FERWAFA yagiye igirana n’ibihugu birimo Algeria na Maroc kuri ubu abakinnyi b’abanyarwanda bavunika bakajya kwivuza mu buryo butagoranye.

Abajijwe niba azongera kwiyamamariza kongera kuyobora FERWAFA, Nzamwita yavuze ko atagira icyo avuga ahubwo uburenganzira ari ubw’abanyamuryango ku kuba bareba ibyo yabagejejeho bakaba bamenya icyo bakora.

Nzamwita akomeza avuga ko abanyamuryango bazicara bagakora igenzura ryimbitse, basanga hari icyo yakoze bakazamutora kandi basanga nta mpinduka nziza yakoze ugereranyije n’abamubanjirije,ngo  nta mpamvu yo gukomeza. Nzamwita Vincent De Gaule yagize ati:

Ngira ngo hasigaye hafi umwaka ariko haracyari byinshi byo gukora. Muri uyu mwaka ibyinshi byahinduka, nshobora gukora ikintu kibi na twa tundi twiza nakoze tukaba zero, nshobora gukora byiza kurusha ibyo nakoze ariko ntabwo nashyira ukuri hanze ubu kuko byaba ari no kwica amategeko niyamamaza kandi igihe cyo kwiyamamaza kitaragera.

Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA

 giani Infantino

Gianni Infantino uyobora FIFA (ibumoso)  na Nzamwita Vincent de Gaule ubwo bari muri sitade bareba umukino wahuje Police FC 2-2 Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emexy7 years ago
    uwo Mugabo yaragerageje nubwo Atari cyane .





Inyarwanda BACKGROUND