RFL
Kigali

Nzamwita Vincent de Gaule afite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/02/2018 22:57
8


Kuwa 30 Ukuboza 2017 ni bwo byari biteganyijwe ko hagomba kumenyekana umuyobozi wa FERWAFA wagombaga gufata intebe yo kuyobora iri shyirahamwe mu kiringo cy’imyaka ine iri imbere. Gusa ntabwo byaje kuba amahire nyuma yaho Nzamwita Vincent de Gaule usanzwe ku ntebe yaje gukuramo kandidatire ku munota wa nyuma.



Nzamwita akimara gukuramo kandidatire byatumye Rwemerika Felicite bari bahanganye abura amajwi bafitizo kuko byabaye nk'aho abari basigaye 39 muri 52 bari bishakira Nzamwita kuko uyu mutegarugoli yatowe ku majwi 13 gusa.

Icyo gihe aganira n’abanyamakuru, Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko yakuyemo iyi candidature bitewe n’impamvu zo kurengera umuryango we kuko wabimusabye kandi nawe akaba yumva ibyo yakoze mu mupira bihagije ku buryo yaharira abandi bakayobora. Icyo gihe yagize ati:

Nafashe icyemezo cyo kubivamo ejo saa cyenda (Kuwa Gatanu). Umuryango wanjye ufite igitutu ntazi aho urwango umuntu yakugirira. Naje muri Football mvuye ahandi, niba hari icyo nzafasha Football nzagikora ariko nashatse gutanga amahoro.

Gusa nubwo uyu mugabo yatangaje ko adashaka kuguma muri FERWAFA nk’umuntu wafata ibyemezo ndetse akanatuma amatora apfa ku munota wa nyuma, akanama ka Komisiyo ishinzwe imigendekere myiza y’ishyirwaho rya perezidwa FERWAFA kayobowe na Kalisa Adolphe bita Camalade, bemeje ko Nzamwita Vincent de Gaule afite uburenganzira busesuye bwo kuba yakwiyamamaza mu gihe cyose yaba abyifuza. Byari mu kiganiro akanama gashinzwe amatora bagiranye n’abanyamakuri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018. Kalisa Adolphe yagize ati:

Ndacyeka ko ari uburenganzira bwe. Nta kintu na kimwe kimubuza, igihe cyose yakumva ashaka kwiyamamaza yujuje ibisabwa. Niba abyujuje rwose yakwiyamamaza nta kintu na kimwe kimuhagarika.

Kuwa 30 Ukuboza 2017 abanyamuryango 52 bagombaga gutora ntabwo bizeye ko bazayoborwa na Rwemarika kuko 13 gusa ni bo bamutoye naho amajwi 39 aba impfabusa. Komisiyo iyobora aya matora iyobowe na Kalisa Adolphe yavuze ko kuba Rwemarika atagejeje amajwi fatizo (Nibura kimwe cya kabiri cy’abatora) biba ngombwa ko amatora azasubirwamo.  Rwemarika yasabwaga kugira amajwi 27 kugira ngo abe perezida wa FERWAFA.

Ku bijyanye no kuba Rwemarika yaraje kujya kujurira muri FIFA, Kalisa yavuze ko yabikoze mu buryo butari bwo bakaza kumusaba gusubira ku kanama ka FERWAFA gashinzwe amatora ngo abe ariho ahera bityo ntabashe kubikora bityo ko bo nk’akanama kagenzura amatora babifata nk’ibintu bidafite ishingiro.

Kalisa Adolphe amenyesha abanyamakuru icyo komisiyo y'amatora yemeje

Kalisa Adolphe amenyesha abanyamakuru ibyo komisiyo y'amatora yemeje

Kuri gahunda nshya y’amatora ataha, kuwa 19 Gashyantare 2018 ni bwo hazakirwa dosiye z’abiyamamaza , igikorwa giteganyijwe saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’). Kuwa 8 Werurwe 2018 ni bwo hazakirwa ibyemezo bizaba byavuye muri komisiyo y’amatora y’ubujurire.

Tariki ya 9 Werurwe 2018 ni bwo hazatangazwa urutonde ntakuka rw’abakandida bazaba bemerewe kwiyamamaza mu gihe kuva kuwa 12 Werurwe 2018 ari bwo ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba byemewe ku mugaragaro kuzageza kuwa 30 Werurwe 2018 saa sita z’ijoro (00h00’).

Kuwa 31 Werurwe 2018 saa munani z’amanywa (14h00’) ni bwo hazaba igikorwa cy’amatora ku mugaragaro. Aya matora yashyizwe nyuma ya saa sita bitewe nuko hazaba ari kuwa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi uba urimo igikorwa cy’umuganda rusange.

Nyuma ni bwo hazatangazwa abatsinze amatora mbere yuko tariki ya 3 Mata 2018 hazatangwa raporo igaragaza uko amatora yagenze noneho tariki ya 6 Mata 2018 hashyingurwe inyandiko z’amatora.

Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko imyaka ine yari amaze ayobora FERWAFA hari ibyagezweho ibitaragezweho ngo bizakorwa n'abandi

Nzamwita Vincent de Gaule wabanje gukuramo Kandidatire ubu yemerewe kongera kwiyamamaza 

Rwemarika Felicite yavuze ko ari mu rugendo rwo guharanira impinduka

Rwemarika Felicite avuga ko atazacika intege mu kurwanira impinduka mu mupira w'u Rwanda 

 KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIHAGAZE UBWO AMATORA YASUBIKWAGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lorry6 years ago
    Uburenganzira bwo gukomeza kwangiza football no kwiba.
  • mansa sultan6 years ago
    Iyo comedie yanyu turayimenyereye nimumwimike twikomereze nakababaro kacu ntakundi!iyi commission yari ikwiye kuvaho uhereye kuri adolphe,hagashyirwaho indi irebera ibyishimo byabanyarwanda
  • Gggggggg6 years ago
    Nari nagatangaye ujuntu Degaulle yegute nkaho nimitwe yapanze
  • eliya6 years ago
    Nzamwita we ufite igiti wifatiye abakunzi ba sport gusa habuze undi wiyamamaza se? Mana we
  • Roger6 years ago
    nukuri kereka H.E. adutabaye Degaule ntakomeze guhungabanya umunezero w'Abanyarwanda, Degaule we nage korora amafi aturekere Sport pe ibyo yangije birahagije, its enough.
  • Fabrice nzabandora6 years ago
    Nzabandora Rwanda Mana nimba ukunda umupira womurwanda wadukijije Kamalade namafutiye we nakanama nkubuse araherahe avunga ngontapfabusa yabonetse kd baributore oya na yego ntibagire icyobandikaho nkubukoko ubuyobozi bukuru bwigihugu bwakwinjiyemo bukagira icyobudukorera tukava mwikigihirahiro nubundi sinzimpamvu Nzamwita ubutabera butamuhagurikira kumaruswa yatanze mubayobozi bararanye muma hotel kd gihaamya ihari cg afte ubudahangarw nzabandora Rwanda
  • kamana6 years ago
    Football yo m'Urwanda izaguma kw'ishyiga nk'umwali wagumiwe. Kalisa Adolf turakwinginze, mujye mushyira mo ubwenge n'ubupfura mu byo mukorera football y'Urwanda. Ni nde se waruyobewe kare kose, ko de Gaulle yijijishaga? Twari tubizi ko azagaruka akiyamamaza, birya yavugaga ngo akuye mo ake karenge, twe twari tuzi ikizakurikira ho. Ubwo bagambaniraga Wamugore wiyamamaje ngo adatsinda, twahise tumenya ibyapangwaga ibyo ari byo. De Gaulle nabe umugabo kandi abitwereke, yoye kugaruka natwe tuzamwubahira ibyo yatugejejeho. Turabinginze cyane, mwe gutoba FERWAFA de Gaulle ntazabikore kugaruka, azaba akoze umurimo ukomeye ndetse gusumba n'ibindi yakoze.
  • Toto6 years ago
    ariko abakunzi b'umupira twaragowe koko, Camarade na degaulle ubundi ntaho batandukaniye na gato, aho bigeze iyo mbonye umwe avuga bintera iseseme, gusa nizeye ko icyatumye manyanga degaulle yegura ko ntaho cyagiye, ariko byaba bibabaje biteye n'agahinda hari abantu bashyigikiye uriya muswa ngo yongere ayobore





Inyarwanda BACKGROUND