Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2, ikipe yo mu Budage ya Bayern Munich yari yasuye ikipe yo mu gihugu cy’u Butaliyani ya AS Roma mu mikino ya Champions League, aho mu mukino wabereye kuri stade ya Stadio Olimpico iyinyagira ibitego 7 byose kuri 1, mu gukomeza ibyishimo by’intsinzi yabo bahise basura umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Francis uzwiho kuba umufana w’umupira w’amaguru yakiriye iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa 3, ubwo yamusuraga aho aba I Vatican, aho yishimiye kubona iyi kipe ndetse nayo mu kumugaragariza urukundo n’ibyishimo batewe no kubakira bamugenera impano zinyuranye.
Ikipe ya Bayern Munich yahaye Papa Francis impano y'umupira w'iyi kipe
Iyi kipe kandi yamuhaye umupira wo gukina
Zimwe mu mpano bamuhaye harimo umupira wo kwambara (jersey) w’iyi kipe, ndetse n’umupira wo gukina nk’ikimenyetso cy’uko bifuza kuzakina umukino wa gicuti n’ikipe Papa Francis afana ikaba ari ikipe yo mu gihugu cye cya Argentine yitwa San Lorenzo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikipe ya Bayern, Karl-Heinz Rummenigge.
Bafashe akanya baraganira
Nyuma y'uru ruzinduko Papa Francis n'ikipe ya Bayern Munich bafashe ifoto y'urwibutso
Ikindi nk’uko babitangaje Twitter y’iyi kipe, ni uko amafaranga azava muri uyu mukino agera muri miliyoni y’amayero azifashishwa mu bikorwa byo gufasha Papa azifuza byose.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO