RFL
Kigali

Nyuma yo kubagwa, Mugisha Francois Master yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo anavuga igihe azagarukira mu kazi (Amafoto y'imyitozo)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2018 13:02
0


Tariki ya 2 Ukwakira 2018 nibwo Mugisha Francois Master ukina hagati muri Rayon Sports yabazwe urutugu rw’ibumoso, imvune yari amaranye umwaka w’imikino. Kuri ubu yatangiye kuba yatembera mbere yuko azaba atangira imyitozo mu kwezi k’Ukuboza 2018.



Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 nibwo uyu musore yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports kiri mu Nzove aho bagenzi be bakoreraga gahunda zo kwitegura umukino bafitanye na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi mu mudugudu w’Umuganda.

Aganira n’abanyamakuru, Mugisha yavuze ko kubagwa ari umwanzuro we yifatiye kuko yabonaga akaboko ke gahora kamuzengereza ku buryo byamubangamiraga mu myitwarire ye mu kibuga. Gusa kuri ubu ngo akaba yumva bigenda biza ndetse ko vuba aha atangira imyitozo itangwa n’abaganga hakoreshejwe ibyuma n’ibindi bikoresho byabugenewe.

“Numva biri kugenda neza kuko abaganga bambwiye ko bihagaze neza kuko nanatangiye imyitozo itangwa n’abaganga. Narimfite imvune narimaranye hafi imyaka ibiri ariko ubu barambaze. Umwanzuro nawufashe nyuma kuko naratacyereje nsanga ari ibintu biri kugenda binsubiza inyuma mu mwuga wanjye ndavuga nti reka mbikore kuko mfite igihe kinini cyo gukina”. Mugisha

Mugisha Francois Master aganira n'abanyamakuru mu Nzove

Mugisha Francois Master aganira n'abanyamakuru mu Nzove

Mugisha Francois Master uheruka guhesha Rayon Sports igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018 atsinze APR FC igitego cyabonetse mu minota ya nyuma, avuga ko mu Ukuboza 2018 azaba yaratangiye imyitozo yoroheje mbere yuko yaba agaruka  mu kibuga nk’umukinnyi wakina umukino.

“Nko mu kwa cumi n’abiri bigenze neza naba nagarutse. Ni imyitozo yuzuye nzaba nkora muri uko kwezi nyuma nkaba nanakina umukino mu gihe abatoza baba bangiriye icyizere”. Mugisha Francois

Mugisha Francois Master avuga ko azagaruka mu Ukuboza 2018

Mugisha Francois Master avuga ko azagaruka mu Ukuboza 2018

Mugisha Francois Master urangwa na nimero 25 muri Rayon Sports, yatangiye umupira w’amaguru akina mu ikipe y’abana bakiri bato ya Esperence de Remera yari iya Nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho.

Nyuma yaje kuhava ajya muri SEC Academy ku Kicukiro mbere yo kugana mu Isonga FA (2015-2016). Mugisha yavuye mu Isonga FA agana muri Rayon Sports arimo kugeza ubu aho asoje umwaka w’imikino 2017-2018.

Mugisha Francois Master areba imyitozo yabagenzi be

Mugisha Francois Master areba imyitozo yabagenzi be 

Bukuru Christophe mu myitozo ya Rayon Sports

Bukuru Christophe mu myitozo ya Rayon Sports 

Mudeyi Suleiman  (ku mupira) umukinnyi mushya muri Rayon Sports

Mudeyi Suleiman  (ku mupira) umukinnyi mushya muri Rayon Sports 

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira

Habineza Olivier murumuna wa Eric Rutanga Alba

Habineza Olivier murumuna wa Eric Rutanga Alba 

Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports

Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils  Caleb mu myitozo

Bimenyimana Bonfils  Caleb mu myitozo

Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports

Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports 

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi ku mupira  nyuma yo kuva mu igerahgezwa muri Sweden

Yannick Mukunzi ku mupira  nyuma yo kuva mu igerahgezwa muri Sweden

Iradukunda Eric Radou ku mupira

Iradukunda Eric Radou ku mupira  

Muhire Kevin yabanje hanze

Muhire Kevin ku mupira

Muhire Kevin ku mupira 

Habimana Hussein Eto'o myugariro wa Rayon Sports wavuye muri Police FC

Habimana Hussein Eto'o myugariro wa Rayon Sports wavuye muri Police FC

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports 

Tuyishime Eric wavuye muri APR FC ubu aracyafite ikibazo ku itako

Tuyishime Eric wavuye muri APR FC ubu aracyafite ikibazo ku itako

Mugemana Charles  umuganga wa Rayon Sports aganira atanga raporo y'ubuzima bwa ERic Rutanga

Mugemana Charles  umuganga wa Rayon Sports

Mugheni Kakule Fabrice anogabgiza umupira

Mugheni Kakule Fabrice anogabgiza umupira 

Bashunga Abouba umunyezamu rukumbi wa Rayon Sports

Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports 

 Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiyeTumusime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

Tumusime Alitijan (murumuna wa Manishimwe Djabel wa Rayon Sports) agera hasi ashaka guhagarika Muhire Kevin

Nova Bayama aganira naYannick Mukunzi

Nova Bayama aganira na Yannick Mukunzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND