Tariki ya 2 Ukwakira 2018 nibwo Mugisha Francois Master ukina hagati muri Rayon Sports yabazwe urutugu rw’ibumoso, imvune yari amaranye umwaka w’imikino. Kuri ubu yatangiye kuba yatembera mbere yuko azaba atangira imyitozo mu kwezi k’Ukuboza 2018.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 nibwo uyu musore yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports kiri mu Nzove aho bagenzi be bakoreraga gahunda zo kwitegura umukino bafitanye na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi mu mudugudu w’Umuganda.
Aganira n’abanyamakuru, Mugisha yavuze ko kubagwa ari umwanzuro we yifatiye kuko yabonaga akaboko ke gahora kamuzengereza ku buryo byamubangamiraga mu myitwarire ye mu kibuga. Gusa kuri ubu ngo akaba yumva bigenda biza ndetse ko vuba aha atangira imyitozo itangwa n’abaganga hakoreshejwe ibyuma n’ibindi bikoresho byabugenewe.
“Numva biri kugenda neza kuko abaganga bambwiye ko bihagaze neza kuko nanatangiye imyitozo itangwa n’abaganga. Narimfite imvune narimaranye hafi imyaka ibiri ariko ubu barambaze. Umwanzuro nawufashe nyuma kuko naratacyereje nsanga ari ibintu biri kugenda binsubiza inyuma mu mwuga wanjye ndavuga nti reka mbikore kuko mfite igihe kinini cyo gukina”. Mugisha
Mugisha Francois Master aganira n'abanyamakuru mu Nzove
Mugisha Francois Master uheruka guhesha Rayon Sports igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018 atsinze APR FC igitego cyabonetse mu minota ya nyuma, avuga ko mu Ukuboza 2018 azaba yaratangiye imyitozo yoroheje mbere yuko yaba agaruka mu kibuga nk’umukinnyi wakina umukino.
“Nko mu kwa cumi n’abiri bigenze neza naba nagarutse. Ni imyitozo yuzuye nzaba nkora muri uko kwezi nyuma nkaba nanakina umukino mu gihe abatoza baba bangiriye icyizere”. Mugisha Francois
Mugisha Francois Master avuga ko azagaruka mu Ukuboza 2018
Mugisha Francois Master urangwa na nimero 25 muri Rayon Sports, yatangiye umupira w’amaguru akina mu ikipe y’abana bakiri bato ya Esperence de Remera yari iya Nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho.
Nyuma yaje kuhava ajya muri SEC Academy ku Kicukiro mbere yo kugana mu Isonga FA (2015-2016). Mugisha yavuye mu Isonga FA agana muri Rayon Sports arimo kugeza ubu aho asoje umwaka w’imikino 2017-2018.
Mugisha Francois Master areba imyitozo yabagenzi be
Bukuru Christophe mu myitozo ya Rayon Sports
Mudeyi Suleiman (ku mupira) umukinnyi mushya muri Rayon Sports
Irambona Eric Gisa azamukana umupira
Habineza Olivier murumuna wa Eric Rutanga Alba
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
Bimenyimana Bonfils Caleb mu myitozo
Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Yannick Mukunzi ku mupira nyuma yo kuva mu igerahgezwa muri Sweden
Iradukunda Eric Radou ku mupira
Muhire Kevin ku mupira
Habimana Hussein Eto'o myugariro wa Rayon Sports wavuye muri Police FC
Abafana ba Rayon Sports
Tuyishime Eric wavuye muri APR FC ubu aracyafite ikibazo ku itako
Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports
Mugheni Kakule Fabrice anogabgiza umupira
Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports
Imyitozo irangiye
Tumusime Alitijan (murumuna wa Manishimwe Djabel wa Rayon Sports) agera hasi ashaka guhagarika Muhire Kevin
Nova Bayama aganira na Yannick Mukunzi
TANGA IGITECYEREZO