RFL
Kigali

Nyuma ya Kenya, mu Rwanda haje uburyo bwo kureba imikino y’i Burayi ku buntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2016 15:46
1


Nyuma yo gukorera muri Kenya, Sosiyete yitwa Econet Media ibinyujije mu muyoboro wa Siporo witwa Kwese Free Sports yamaze gufungura imiryango mu Rwanda, aho iteganya kujya ikorana n’amasosiyete ya Televiziyo asanzwe akorera mu Rwanda, ikazabasha kujya ihanyuza imikino mpuzamhanga itandukanye.



Ibi babitangarije mu muhango wo gutangiriza uyu mushinga imbere y’itangazamakuru wabereye muri Marriot Hotel kuri uyu wa kane taliki ya 22 Nzeli 2016, hasobanuwe uburyo bushya bwo kwereka abanyarwanda imikino mpuzamahanga itandukanye nta kiguzi, ndetse no mu minsi iri imbere ikazatangira kwerekana ibikorwa bya Siporo byo mu Rwanda.

Cedric Pierre Louis, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Kwese Free Sports Rwanda, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yadutangarije ko ku ikubitiro izaba iri kuri dekoderi zimwe mu zigaragara mu Rwanda, by’umwihariko binyuze ku muyobora wa RBA kimwe n’indi miyoboro ikorera hano mu Rwanda bazagenda bagirana amasezerano.

kwese sportsUbwo hamurikwaga iki gikorwa cyo kujya herekanwa imikino y'i Burayi ku buntu

Nk’uko babyitangarije kandi imikino y’i Burayi izajya yerekanwa kuri uyu muyoboro ni: Shampiona y’u Bwongereza, igikombe cy’umwami muri Espagne (Copa del Rei), Shampiona ya Brazil, Shampiona ya Basket yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), isiganwa ry’amamodoka (Formula 1), ndetse n’ibindi byegeranyo ku mupira w’amaguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marcellin7 years ago
    ikaze murwimisozi igihumbi turabishimiye!





Inyarwanda BACKGROUND