RFL
Kigali

Nyirimana Fidele watozaga Gisagara VC yerekeje muri UTB VC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2018 22:39
0


Nyirimana Fidele wari umaze imyaka ibiri nk’umutoza wa Gisagara VC yamaze kuyivamo yerekeza muri UTB VC ikipe ya Kaminuza y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) anasinyamo amasezerano y’imyaka itatu (3) izamugeza mu 2021.



Nyirimana wanatoje amakipe nka Rayon Sports VC, mu mwaka umwe yari amaranye na Gisagara VC yari amaze kuyiha igikombe cya shampiyona anabahesha itike yo gusohoka mu mikino Nyafurika n'ubwo mu mwaka w’imikino 2016-2017 bitakunze bitewe n’ibibazo byaje hagati yo kudahuza kwa Gusagara VC n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).

Icyo gihe yatozwaga na Gakwaya Eric. Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw'ikipe ya UTB VC, Nyirimana Fidele azamara imyaka itatu muri iyi kipe ari umutoza  mukuru.

Ubutumwa buri kuri Twitter ya UTB VC

Ubutumwa buri kuri Twitter ya UTB VC bwemeza ko bakiriye Nyirimana Fidele

Nyirimana Fidele wari umutoza mukuru wa Gisagara VC yasinye muri UTB VC

Nyirimana Fidele wari umutoza mukuru wa Gisagara VC yasinye muri UTB VC

Nyirimana Fidele yabanje kujya muri Rayon Sports ayivamo agana muri Kirehe VC. Mbere yo kujya muri Kirehe VC, Nyirimana yatoje ikipe y’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda (NUR) na Rayon Sports.

Image result for Nyirimana Fidele inyarwanda

Nyirimana Fidele amaze kuba umutoza wizewe muri Volleyball y'u Rwanda

Image result for UTB VC inyarwanda

UTB VC yarangije shampiyona 2017-2018 iri ku mwanya waa 3 itozwa na Sylvester Mbanza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND