Nyirimana Fidele wari umaze imyaka ibiri nk’umutoza wa Gisagara VC yamaze kuyivamo yerekeza muri UTB VC ikipe ya Kaminuza y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) anasinyamo amasezerano y’imyaka itatu (3) izamugeza mu 2021.
Nyirimana wanatoje amakipe nka Rayon Sports VC, mu mwaka umwe yari amaranye na Gisagara VC yari amaze kuyiha igikombe cya shampiyona anabahesha itike yo gusohoka mu mikino Nyafurika n'ubwo mu mwaka w’imikino 2016-2017 bitakunze bitewe n’ibibazo byaje hagati yo kudahuza kwa Gusagara VC n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).
Icyo gihe yatozwaga na Gakwaya Eric. Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw'ikipe ya UTB VC, Nyirimana Fidele azamara imyaka itatu muri iyi kipe ari umutoza mukuru.
Ubutumwa buri kuri Twitter ya UTB VC bwemeza ko bakiriye Nyirimana Fidele
Nyirimana Fidele wari umutoza mukuru wa Gisagara VC yasinye muri UTB VC
Nyirimana Fidele yabanje kujya muri Rayon Sports ayivamo agana muri Kirehe VC. Mbere yo kujya muri Kirehe VC, Nyirimana yatoje ikipe y’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda (NUR) na Rayon Sports.
Nyirimana Fidele amaze kuba umutoza wizewe muri Volleyball y'u Rwanda
UTB VC yarangije shampiyona 2017-2018 iri ku mwanya waa 3 itozwa na Sylvester Mbanza
TANGA IGITECYEREZO