RFL
Kigali

Nyirarukundo Salome yegukanye Dar-es-Salaam Rotary Half Marathon arushije uwamukurikiye iminota itatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2016 10:37
1


Nyirarukundo Salome Umunyarwandakazi w’imyaka 18 y’amavuko niwe wegukanye Dar-es-Salaam Rotary Half Marathon irushanwa ry’umukino ngororamubiri ryaberaga i Dar-Es-Salaam mu ntera ya kilometer 21 (21 Km).



Nyirarukundo yegukanye iri rushanwa ku nshuro ye ya kabiri kuko n’umwaka ushize yari yabigezeho anongera kubisubiramo mu irushanwa ryarangiye mu cyumweru gishize aho yakinnye igice cya Marato (Half-Marathon) gihwanye n’ibilometero 21(21Km) agakoresha iminota 11 n’amasegonda 34 (11’34”).

Nyirarukundo Salome

Nyirarukundo Salome (iburyo) ubwo yari agiye guhabwa ibendera na Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo  (MINISPOC)

Mu kiganiro gito yagiranye na The New Times, uyu mukobwa uheruka i Rio mu mikino Olempike, yavuze ko yari afite akanyirigabo ko gushaka kwisubiza irushanwa ndetse ko yishimira no kuba uwamukurikiye yaramusize intera y’igihe kinini.

“Narishimye cyane kuba narongeye kwegukana iri rushanwa mu buryo bwari bukomeye kuko uwankurikiye namusize intera y’iminota itatu (3’).Mu byukuri byanyeretse ko maze gutera imbere muri uyu mukino, iyi ni intambwe ikomeye kuba naratsinze irushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu birenze bitanu basanzwe banafite urwego ruri hejuru”. Nyirarukundo.

Nyirarukundo uvuka mu Karere ka Rutsiro niwe munyarwanda wenyine wabashije gutwara igihembo mu irushanwa rya Kigali International Peace Half Marathon ryabaye muri Gicurasi uyu mwaka aho yahawe umudali wa ‘Silver’.

Uyu yitabiriye irushanwa Nyafurika ryabereye i Durban muri Afurika y’Epfo ryakinwe muri Kamena.Icyo gihe yarangije irushanwa ari ku mwanya wa Kane(4)  mu bilometero icumi (10Km) dore ko yari afite itike y’imikino Olempike yabereye i Rio. Mu mikino Olempike yaberaga i Rio, Nyirarukundo yatahanye umwanya wa 27 mu bakinnyi 35 bari bitabiriye, yakoresheje iminota 32 n’amasegonda arindwi (32’07”).  

Muri iri siganwa rya Dar-es-Salaam Rotary Half Marathon ryegukanwe na Nyirarukundo Salome, Céline Iranzi mugenzi we w’umunyarwandakazi yasoje ku mwanya wa gatandatu (6) mu gihe Sebahire Eric wakinaga mu cyiciro cy’abagabo yasoje ahagaze ku mwanya wa 11 akorseheje isaha imwe n’iminota ine (1h04’).Muri iki cyiciro, Gabriel Gerald ukomoka muri Tanzaniya ni we wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha isaha imwe n’umunota umwe (1h01’).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sarah7 years ago
    Wowwww!! Congz Salome!! Continue making Rwanda pround!!! Well done





Inyarwanda BACKGROUND