RFL
Kigali

Nyina wa Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga ku muhungu we bivugwa ko agiye kwibaruka undi mwana

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2017 8:31
0


Nyina w’igihangange mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo ari we Dolores Dos Santos yavuze ko ibirimo kuvugwa ku muhungu we ko yaba agiye kwibaruka umwana wa kabiri ari amateshwa.



Ibi bivuzwe nyuma y’uko uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto n’umukunzi we Georgina Rodriguez bicaye mu ntebe amushyize ukuboko ku nda. Ifoto ya Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bicaye mu ntebe ni yo yateye abantu kwibaza byinshi. Abakurikirana Cristiano bahise batangira kuvuga ko ngo iki ari ikimenyetso simusiga gica amarenga ko uyu mugabo yaba agiye kwibaruka undi mwana nyuma y’imfura ye Cristiano Jr.

Inkuru dukesha The sun ivuga ko nyina wa Cristiano yatangarije ikinyamakuru cyo muri Porutigari cyitwa Flash Magazine ko iby’uko umuhungu agiye kwubaruka umwana wa kabiri ari amateshwa. Yagize ati: Ni amateshwa, gushyira ikiganza kunda gusa,njye icyo nzi ni uko Cristiano atazabyara undi mwana. (..) Abamukurikirana bo bahise bavuga ko nyina wa Cristiano yaba yarahatiwe kuvuga ko umukunzi w’umuhungu we yaba atwite.

Cristiano Ronaldo’s recent upload sparked rumours that he is set to become a dad for the second time

Iyi ni yo foto bamwe bashingiyeho bavuga ko uyu mukinnyi yaba agiye kwibaruka undi mwana

Cristiano Ronaldo’s girlfriend Georgina Rodriguez is a model at a top agency

Georgina Rodriguez umukunzi wa Cristiano 

Cristiano Ronaldo has been dating Georgina Rodriguez since June

Cristiano na Georgina Rodriguez bakundanye kuva mu kwezi k'Ugushyingo

Cristiano Ronaldo has one child called Cristiano Jr

Cristiano afite umwana umwe kugeza ubu

CristianoNyina wa Cristiano uvuga ko umuhungu we adateganya kongera kubyara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND