RFL
Kigali

Nyarugenge: Peter Otema, Lomami na Cyiza Hussein mu bakinnyi n’abatoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2018 13:47
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 ni bwo mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge batanze ubwenegihugu ku bakinnyi, abatoza n’abandi bakozi mu mirimo itandukanye bari basanzwe babarwa nk’abanyamahanga.



Mu bantu 11 bahawe ubu bwenegihugu barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse bagiye bakinira ikipe y’igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye. Aba barimo; Peter Otema, Lomami Andre Fils, Mushingirwa Kibengo Jimmy (Jimmy Mbaraga), Cyiza Hussein, Lomami Marcel (Umutoza).

Aba bagombaga kwiyongeraho Kagere Meddie utabashije kugera ku biro by’Akarere bitewe nuko indege yagombaga kumuzana yagize ikibazo igeze Entebbe muri Uganda imuvana i Nairobi muri Kenya aho asanzwe aba anakina muri FC Gormahia mu cyiciro cya mbere. Abayobozi mu karere ka Nyarugenge bavuze ko uyu mukinnyi azarahirira mu Karere ka Gasabo kuko bafite uyu muhango kuri uyu wa Gatatu.

Ni umuhango wabereye ku biro by'umujyi wa Kigali binakoreramo Akarere ka Nyarugenge

Ni umuhango wabereye ku biro by'umujyi wa Kigali binakoreramo Akarere ka Nyarugenge

Kayisime Nzaramba umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yibukije abahawe ubu bwenegihugu ko bagomba kurangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda kandi bakazajya barangwa no kwitanga mu kazi ka buri munsi bakora.

Lomami Marcel (Ibumoso) n'umuvandimwe we Lomami Andre Fils (Iburyo)

Lomami Marcel (Ibumoso) n'umuvandimwe we Lomami Andre Fils (Iburyo)

Mushingirwa Kibengo Jimmy (Ibumoso) uzwi nka Jimmy Mbaraga na Peter Otema (iburyo) ubu ni abanyarwanda mu buryo bwemewe n'amategeko y'u Rwanda

Mushingirwa Kibengo Jimmy (Ibumoso) uzwi nka Jimmy Mbaraga na Peter Otema (iburyo) ubu ni abanyarwanda mu buryo bwemewe n'amategeko y'u Rwanda

Abahawe ubwene gihugu muri rusange

Abahawe ubwenegihugu muri rusange

Kayisime Nzaramba umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Kayisime Nzaramba umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Lomami Marcel umutoza utanga ingufu ku bakinnyi muri Rayon Sports afata icyemeza ko yarahiye kubaumunyarwanda wujuje ibyangombwa

Lomami Marcel umutoza utanga ingufu ku bakinnyi muri Rayon Sports afata icyemezo ko yarahiye kuba umunyarwanda wujuje ibyangombwa

Cyiza Hussein arahira ko azakurikiza amategeko yose y'u Rwanda

Cyiza Hussein arahira ko azakurikiza amategeko yose y'u Rwanda 

Ntwari Eric (Ibumoso) umuganga mu ikipe ya Musanze FC na Amani Faustin (Iburyo) ushinzwe ibikorwa muri iyi kipe nibo bajye baherekeje Peter Otema

Ntwari Eric (Ibumoso) umuganga mu ikipe ya Musanze FC na Amani Faustin (Iburyo) ushinzwe ibikorwa muri iyi kipe ni bo baje baherekeje Peter Otema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND