RFL
Kigali

Ntate Djumaine na Kanamugire Moses ku rutonde rw’abakinnyi 29 ba AS Kigali 2018-2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/10/2018 12:47
1


Ntate Djumaine umukinnyi wo hagati watandukanye na Mukura Victory Sport nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018, kuri ubu yamaze kugera ku rutonde rw’abakinnyi 29 ikipe ya AS Kigali izitabaza mu mwaka w’imikino utaha wa 2018-2019.



Ntate Djumaine ukina hagati mu kibuga, yabaye muri Mukura Victory Sport ifite igikombe cy’Amahoro 2018, igikombe yatwaye itsinze Rayon Sports penaliti 3-1 nyuma yuko umukino wari wamaze iminota 120’ bakanganya 0-0.

Ntate Djumaine ubu ni umukinnyi wa AS Kigali FC

Ntate Djumaine ubu ni umukinnyi wa AS Kigali FC nyuma yo kuva muri Mukura VS

Nyuma nibwo Ntate yaje kujya ku rutonde rw’abakinnyi batazakomezanya na Mukura Victory Sport yagiye itandukana n’abakinnyi batari babi mu kibuga ahubwo ari amahitamo ya Haringingo Francis Christian Umurundi utoza Mukura VS.

Ntate Djumaine akina hagati mu kibuga asa naho aherecyeza abataha izamu (Play Maker)

Ntate Djumaine akina hagati mu kibuga asa naho aherecyeza abataha izamu (Play Maker)

Uretse Ntate Djumaine wavuye muri Mukura Victory Sport na Nshimiyimana Ibrahim uzwi nka Ibra mu Karere ka Huye nawe kuri ubu ari ku rutonde rw’abakinnyi AS Kigali izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ugomba gutangira kuwa 19 Ukwakira 2018 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona 2018-2019.

Nshimiyimana Ibrahim  (12) nawe yavuye muri Mukura VS agana muri AS Kigali

Ibrahim

Nshimiyimana Ibrahim  (12) nawe yavuye muri Mukura VS agana muri AS Kigali

Kanamugire Moses watandukanye na Musanze FC, nawe kuri ubu ni umukinnyi wa AS Kigali wasinyemo amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yuko yari asoje indi ibiri muri FC Musanze iba mu maboko y’aka karere.

Image result for Kanamugire Moses   inyarwanda

Kanamugire Moeses (18) ubu ari muri AS Kigali ya 2018-2019

Image result for Kanamugire Moses   inyarwanda

Kanamugire Moses yagiye muri Musanze Fc avuye muri Rayon Sports 

Kanamugire ni umukinnyi umaze igihe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, umukinnyi uje kuziba icyuho cya Mutijima Janvier wahakinaga wageze muri Mukura Victory Sport.

Abandi bakinnyi bashya muri AS Kigali barimo, Nshimiyimana Marc Govin wakiniraga Intare FA, Ikitegetse Bogarde wavuye muri FC Bugesera kimwe na Nininahazwe Fabrice na Mvuyekure Emery umunyezamu wavuye muri APR FC.

Abakinnyi 29 AS Kigali yatanze muri FERWAFA:

1.Hategekimana Bonheur (GK)

2.Nizeyimana Alphonse Ndanda (GK)

3.Bate Shamiru (GK)

4.Mvuyekure Emery (GK)

5.Kayumba Soter

6.Ngandu Omar

7.Bishira Latif

8.Rurangwa Mossi

9.Nshimiyimana Marc Govin

10.Harerimana Rachid Leon

11.Niyomugabo Jean Claude

12.Nsabimana Eric Zidane

13.Niyonzima Ally

14.Murengezi Rodrigue

15.Ntamuhanga Thumaine

16.Muhozi Freddy

17.Mashingirwa Kibengo Jimmy

18.Ndayisenga Fuad

19.Benedata Janvier

20.Ishimwe Kevin

21.Kalanda Frank

22.Ndarusanze Jean Claude

23.Ngama Emmanuel

24.Ikitegetse Bogarde

25.Ntate Djumaine

26.Niragira Ramadhan

27.Nininahazwe Fabrice

28.Nshimiyimana Ibrahim

29.Kanamugire Moses

Image result for Nininahazwe Fabrice   inyarwanda

Nininahazwe Farice (Iburyo) yageze muri AS Kigali...aha yari kumwe na Mushimiyimana Mohammed wa Police FC 

Image result for KItegetse Bogarde  Inyarwanda

Kitegetse Bogarde (10) wari mu Mavubi U20 nawe ari muri AS Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi5 years ago
    Ariko nigende rayon yizihirana nurubwa koko!!! Uwitwa Cidic nsengiyunva na Antha Biganiro bo kuri radio10 bati rwose ubuyobozi bwa rayon sports bwararengereye cyanee bushyira Mugheni Fabrice kurutonde, ngo kandi buziko ari umukinnyi wa kiyovu. Nonese Bate we ntari kuri list ya Kiyovu niya AS Kigali? Rutsiro we ntari kuri list ya Marrine na Kiyovu? Banyamakuru mujye mugabanya gusebya rayon, ifite ubuyobozi twishimiye twebwe abakunzi bayo





Inyarwanda BACKGROUND