RFL
Kigali

Peter Otema yakomoje ku mubare w'ibitego azatsinda mu mwaka w'imikino 2018-2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/10/2018 11:59
0


Peter Otema umukinnyi ukina aca mu mbavu z’ikibuga cyangwa akaba yanakina afasha abandi gushaka ibitego cyangwa akaba yanakina nka rutahizamu, nyuma yo kuba amaze kugeza ibitego bibiri mu mikino itatu avuga ko atagira umuntu yakwizeza ngo azatsinda ibitego runaka ahubwo ko ibizaza bizaba aribyo bye.



Byari mu kiganiro kigufi yagiranya na INYARWANDA nyuma yo gufasha Police FC gucyura amanota atatu imbere ya Gicumbi FC bivuye ku gitego 1-0 yagejeje mu izamu ku munota wa 77’ w’umukino. Peter Otema yagize ati:

“Ubundi muri rusange, buri rutahizamu aba ashaka ibitego kuko tuba tunabikunda. Gusa navuga ko muri uyu mwaka w’imikino navuga ko nzatsinda ibitego byose Imana izampa ntabwo namenya ngo bingana gutya. Imana niyo iba izi ibyo nkwiye kandi ni nayo mpamvu nzakomeza kuyisaba ibindi bitego”. 

Peter Otema kuri amaze kugwiza ibitego bibiri

Peter Otema kuri ubu amaze kugwiza ibitego bibiri mu mikino ibiri

Agaruka ku mukino utari woroshye Police FC yatsinzemo Gicumbi FC igitego 1-0 yanatsinze, Peter Otema avuga ko byamushimishije kuba igitego rukumbi cyabonetse mu mukino ari icye kandi ko nk’ikipe muri rusange byabahaye amanota atatu y’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Mu magambo ye yagize ati” Ndishimye kimwe na bagenzi banjye dukinana muri Police FC kuko twabonye amanota atatu twashakaga muri uyu mukino. Ndashimira bagenzi banjye nanjye ntisize kuko twarwanye urugamba rutoroshye kugira ngo dutsinde uyu mukino”.

Peter Otema wabaye muri Police FC kugeza muri 2014 ubwo yari yayigezemo muri Nyakanga 2011, avuga ko iyo arebye icyo gihe n’ubu abona Police FC yabaye ikipe iri ku murongo mwiza kurushaho.

Peter Otema yagarutse muri Police FC nyuma y'imyaka ine

Peter Otema (17) yagarutse muri Police FC nyuma y'imyaka ine

Peter Otema (17) akurikiye Ahishakiye Nabil (8) myugariro wa Gicumbi FC

Peter Otema (17) akurikiye Ahishakiye Nabil (8) myugariro wa Gicumbi FC

Byarangiye amushyize hasi amubuza gutambuka

Byarangiye amushyize hasi amubuza gutambuka 

Peter Otema yageze mu Rwanda muri 2004 akina muri Kibuye FC kugeza muri 2006 ubwo yaganaga muri Atraco FC akaza kuhava mu 2009 agasiga batwaye igikombe cya CECAFA y’amakipe. Nyuma y'uko Atraco FC yari imaze gusenyuka, Peter Otema yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports (2009-2011) mbere yo kuhava agana muri Police FC muri 2011 kugeza muri 2014.

Akiva muri Police FC, Peter Otema yongeye kugaruka muri Rayon Sports asinyamo imyaka ibiri (2014-2016) ariko ntabwo yaje kuyimara kuko muri 2015 yaje gutandukana n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru agana muri FC Musanze muri 2015 mbere yo kuyibavamo mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2017-2018 agaruka muri Police FC.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego batsindiwe na Peter Otema (17)

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego batsindiwe na Peter Otema (17)

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND