RFL
Kigali

Nta kibazo nzagira kuko n’ubundi Seninga niwe wanzamuye-Usengimana Danny

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/07/2016 9:14
0


Usengimana Danny rutahizamu w’ikipe ya Police FC ndetse n’Amavubi aratangaza ko kuba Seninga Innocent yaragizwe umutoza w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano nta kibazo bizamutera cyo kuba atakuzuzanya n’uyu mutoza kuko we avuga ko ariwe (Seninga) wamuzamuye.



Akenshi iyo ikipe ihinduye umutoza usanga bamwe mu bakinnyi bakunze kugira ubwoba bwo kumva ko batazumvikana byihuse bigendanye no kuba umutoza atahita abona ubushobozi bw’umukinnyi bityo akaba atamushingiraho mu gushaka intsinzi.

Usengimana Danny ukinira Police FC

Ku ruhande rwa Usengimana Danny watsinze ibitego 16 muri shampiyona 2015-2016, avuga ko nta kibazo afite cyo kuba Police FC izatangira umwaka w’imikino 2016-2017 ifite umutoza mushya nta kibazo bimuteye kuko uzamutoza muri iyi kipe(Seninga) niwe wamuzamuye ubwo yakinaga mu Isonga FC ahantu yavuye ajya muri Police FC ari kugeza magingo aya.

Ku ruhande rwanjye, Seninga ntabwo ari umutoza mubi.Yarantoje, nawe ari mu bantu bamfashije kuko ngeze mu Isonga yangiriye inama nyinshi, ampa umwanya uhagije wo gukina ananyereka neza uko ngomba kubikora.Kuba twongeye tugahura ni ibintu byiza cyane ndizera ko tuzagera kuri byinshi”.Usengimana mu kiganiro na Inyarwanda.com

Usengimana Danny -Police FC

Usengimana Danny mu mwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi

Usengimana yatangiye gukina umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe ya Esperence FC (2010-2011) akina mu byiciro by’abana, nyuma haje kuba amarushanwa y’amakipe y’abana mu gace ka Remera ahantu yaje kwigaragariza ko ashoboye ruhago anigaragariza abatoza kuko nta byangombwa by’umukinnyi yari afite.

Nyuma y’aya marushanwa, uyu musore yaje kujyanwa mu ikipe ya Gasabo FC  akinamo umwaka umwe(2012) nta masezerano ariko umwaka ukurikiyeho (2013) yahise asinya amasezerano  aza kuva muri Gasabo ahita agana mu igeragezwa mu ikipe ya SEC Academy aranayitsinda ahita ayikinira mu gihe cy’amezi atandatu (6).

Uyu mukinnyi ufata icyitegererezo kuri Sergio Kun Aguero Umunya-Argentine ukina mu ikipe ya Manchsester City, yaje kuva muri SEC Academy ahita yerecyeza mu Isonga FC yakinnyemo igihe kitageze ku mwaka kuko mu mwaka wa 2015 yahise agana mu ikipe ya Police FC.

Uyu musore w’imyaka 21 yahamagwe mu ikipe y’igihugu ubwo yari akiri mu Isonga FC mu 2014 ahamagawe n’umutoza Stephen Constantine.Nyuma yo kugera muri Police FC yakomeje kubona umwanya mu ikipe y’igihugu ndetse aza kwisanga mu ikipe yitabajwe mu mikino Nyafurika y’ibihugu yahuzaga abakinnyi bakina imbere mu mashampiyona y’ibihugu byabo (CHAN).

Danny Usengimana mu mikino ya CHAN yakundaga kujya mu kibuga asimbuye

Seninga Innocent umutoza wa police FC yanatoje Isonga FC

Usengimana Danny (15) nawe yaciye mu Isonga FC atozwa na Seninga Innocent

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND