RFL
Kigali

Nta cyizere mfite cyo kugumana umwenda w’umuhondo- Azedine Lagab

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2018 22:30
0


Azedine Lagab umunya-Algeria watwaya agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 agenda urugendo rwa Kilometero 97.5 mu masaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 21 (2h12’21”), avuga ko bitewe n’uburyo imibare ihagaze mu isiganwa atakwizeza abantu ko umwenda w’umuhondo azabasha kuwurinda.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari asoje isiganwa rya Rwamagana-Rwamagana (97.5 Km), Azedine Lagab watwaye uduce tubiri twa Tour du Rwanda 2013 yavuze ko yishimiye uko agace ka mbere kagenze ariko ko atizeye kuramba mu mwenda w’umuhondo binagendanye n’umubare w’abakinnyi bari gufatanya.

“Intego ya GSP ni ugukora ibihe byiza mu isiganwa no kuba twatwara tumwe mu duce twa Tour du Rwanda 2018 cyo kimwe n'uko twayitwara muri rusange. Gusa biragoye ko tugumana uyu mwenda w’umuhondo kuko ubu twe turi ikipe y’abakinnyi bane barimo njye n’abandi batatu mu gihe u Rwanda bari muri 20 (18) kandi banafitemo abakinnyi bakomeye banazi inzira tuzacamo. Tuzagerageza turebe uko bizarangira ariko biragoye ko twagumana uyu mwenda nambaye ku munsi wa mbere”. Azedine Lagab

Azedine Lagab umunyafurika wahize abandi

Azedine Lagab umunyafurika wahize abandi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, urugendo rwa Kigali-Huye ruratangirira Kicukiro (Centre). Abasiganwa baraba bakora intera ya kilometero 120.5 (120.5 Km).

Muri uru rugendo rwigeze gutwarwa na Areruya Joseph mu 2017, harimo udusozi tune tuzatangirwaho amanota. Agasozi ka mbere bazakazamuka bari ku Ruyenzi, agasozi kari ku butumburuke bwa kilometero 5.8 (5.8 Km). Bazongera kuzamuka akandi ubwo bazaba bageze ku Kamonyi, aka kari ku butumburuke bwa kilometero 18.6 (18.6 Km).

Akazamuka kabanziriza aka nyuma bazakazamuka mbere y'uko binjira muri Muhanga aho bazaba bari ku butumburuke bwa kilometero 38.4 (38.4 Km). Ni mbere y'uko bazaba bazamuka agasozi ka nyuma i Huye mbere y'uko bagera ku nzu ndangamurage hepfo gato ya gare ya Huye ku butumburuke bwa kilometero 119.1 (119.1 Km).

Bitewe n'uko muri iyi Tour du Rwanda 2018 harimo gutangwa igihembo cy’umukinnyi urusha abandi gutungurana agacomoka agasiga abandi Best Sprinter), muri uru rugendo rwa Huye naho bazatanga ubwoko bw’iki gihembo kuko bafitemo ahantu habiri hazatangirwa aya manota bitewe n’umukinnnyi uzatanga abandi kuhagera.

Imbaduko ya mbere bazayibara ku ntera ya Kilometero 41.0 (41.0 Km), aha ni aho bazaba basa naho basohoka mu mujyi wa Muhanga  mu gihe akandi kacomoko bazakabarira amanota ubwo uzaba agatwara azaba atanze abandi gusohoka muri Ruhango agana muri Gasoro kuri sitasiyo SP.

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere  i Rwamagana

Team Rwanda 2017 nibo bakunze kwiganza mu gikundi (Peloton)

Umuhanda wa Kigali-Huye uraba ukoreshwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2018

Dore uko bahembwe (Rwamagana-Rwamagana: 97.5 Km)

1.Uwatwaye agace (Stade Winner) : Azedine Lagab (Algeria)

2.Umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey): Azedine Lagab (Algeria)

3.Uwazamutse neza (King of Mountain): Ndayisenga Valens (Rwanda)

4.Uwurusha abandi imbaduko (Best Sprinter): Ukiniwabo R.J.Paul (Rwanda)

5.Umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider): Doring Jonas (Swisse)

6.Inkotanyi (Best In Combativity): Ndayisenga Valens (Rwanda)

7.Umunyafurika wahize abandi (Best African Rider): Azedine Lagab (Algeria)

8.Umunyarwanda wahize abandi (Best Rwandan):Ndayisenga Valens (Rwanda)

9.Ikipe y’umunsi (Team of the Day): Algeria







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND