RFL
Kigali

Nta biganiro bifatika ndagirana na AS Kigali ahubwo ngiye kujya hanze-Ndahinduka Michel

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2016 12:37
3


Uwahoze ari rutahizamu wa APR FC Ndahinduka Michel bita ‘Bugesera’ aranyomoza amakuru ari hanze avuga ko yamaze gusinyira AS Kigali agatangaza ko baganiriye gacye ariko nta mwanzuro urafatwa ku kuba yayijyamo .



Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu musore yavuze ko nta bintu byinshi yavuganye na AS Kigali byatuma hatangazwa ko yayigezemo kuko byari bitaragera ku rwego rwo gusinya amasezerano.

 

Ndahinduka Michel wamaze kuva mu ikipe ya APR FC

“Ibyo ntago nzi aho biva kuko ibyo kuganira byo twaraganiriye ariko ntago ndasinya pe! Twaraganiriye ariko ntago byari ku rwego rwo gusinya, barampamagaye turavugana ariko ntabyo gusinya”.

Abajujwe niba hari amakipe yandi amushaka hano mu Rwanda(atifuje gutangaza), Ndahinduka yavuze ko hari amakipe atatu amushaka hano mu Rwanda ariko ngo kuba atarafata icyemezo biri guterwa n’ibiganiro biri hagati ye n’imwe mu makipe yo mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda atashatse gutangaza.

“Yeah! Amakipe arahari anshaka mu Rwanda ariko sinahita nyemerera kuyajyamo kuko njye mfite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.Hari ikipe dufitanye gahunda kandi ibiganiro bigeze kure ku buryo nizeye kujya gukina mu yindi shampiyona”.

Ndahinduka Michel'Bugesera' mu mwambaro w'Amavubi

Ndahinduka Michel yageze mu ikipe ya APR FC avuye mu ikipe ya Bugesera FC ubwo yari mu cyiciro cya kabiri.Ageze muri APR FC yahise agira ibihe byiza ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.Nyuma yagize ikibazo cy’imvune bituma abura umwanya uhoraho muri APR FC abura umwanya mu ikipe y’igihugu kugeza ubwo yirukanwe muri APR FC cyo kimwe na bagenzi be umunani bakinanaga muri iyi kipe y’umweru n’umukara.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pato7 years ago
    ubuse sha bugesera usibye kutubeshya niyihe kipe yakugura yo hanze nta form ufite ibyiza nuko wasubira muri bugesera fc ukongera ukigaragaza ukabona kujya hanze
  • Bolingo7 years ago
    Arko aba bakinnyi barabeshya basi!! umuntu umaze saison yose nta musaruro ugatinyuka ngo hari ikipe yo hanze igushaka!!? Amahirwe masa da!!
  • saba ramos7 years ago
    Uko ni ukwikorera promotion ngo ikipe imushaka yo mu Rwanda yongere ka recrutement , naho ubundi se ikipe yamushaka amaze igihe atari muri forme ni iyihe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND