Nshuti Dominique Savio umukinnyi ufite impano yo gukina umupira aca mu mbavu z’ikibuga haba mu ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe atandukanye yanyuzemo nka Rayon Sports na AS Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2018 ni bwo yatangiye imyitozo muri APR FC nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiri.
Nshuti yabwiye abanyamakuru ko nta rundi rwango rwamuteye kuva muri AS Kigali atamazemo kabiri uretse kuba ikipe ya AS Kigali itarubahirije zimwe mu ngingo bari basinyanye mu masezerano.
“Mu masezerano yanjye, ikipe ya AS Kigali hari ibyo itubahirije biba ngombwa yuko nsesa amasezerano, ntangira kumvikana n’amakipe yo mu Rwanda, ni naho naje kumvikana na APR FC ndayisinyira.” Nshuti Dominique Savio
Nshuti Dominique Savio wazamukiye mu Isonga FC avuga ko icyamubabaje ari uko inzu bari baramwemereye atayibonye bityo agahita yigendera.
“Mu masezerano bari baranyemereye inzu ariko biza kuzamo kutumvikana neza. Ntabwo byubahirijwe ko bayitanga mu gihe twari twavuganye, biba ngombwa ko mbona ko nahindura ikipe. Urumva muri 16 twari twavuganye ko mbonamo inzu ntibyakunda”.
Nshuti Dominique Savio yageze muri APR FC ku mugaragaro
Gusa uyu musore avuga ko atavuye muri AS Kigali mu buryo butemewe kuko ngo ikipe ya APR FC yacishije gahunda zose mu mucyo ibanza kuvugana na AS Kigali. Yagize ati:
“Ikipe ya APR yacishije ibintu mu mucyo ibanza kuvugana na AS Kigali, niyo mpamvu nahise mbona ko ikipe inshaka mpitamo kuza. Hagize ikipe inshaka yabanza kumvikana n’ikipe ndimo nyuma tukabona kuvugana. Nasinye imyaka ibiri”.
Mu myitozo ya kabiri y’umunsi wa mbere w’icyumweru APR FC bakoze, Ngabonziza Albert, Nsabimana Aimable, Nyirinkindi Saleh na Nkizingabo Fiston ntabwo bakoze imyitozo kubera ibibazo by’imvune bidakanganye.
APR FC irakomeza imyitozo yitegura guhura na Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 mu mukino usoza iy’igikombe cy’Intwali 2018.
Nyuma y’imikino ibiri buri kipe imaze gukina, Rayon Sports yatsinze umwe (1) inganya undi ni yo mpamvu iyoboye urutonde n’amanota ane (4) ikazigama ibitego bine (4). Police Fc iraza ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3) n’umwenda w’ibitego bitatu (3). AS Kigali irafata umwanya wa gatatu(3) n’amanota abiri (2) mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kane n’inota rimwe (1).
Nshuti Dominique Savio (27) asoma ku mazi anaganira na Hakizimana Muhadjili (10)
Nshuti Dominique Savio ku mupira akurikiwe na Rukundo Denis
Abafana ba APR FC ku Kicukiro
Nshuti Dominique Savio yitezweho akazi gakomeye kuri Rayon Sports
Uva ibumoso: Nkizingabo Fiston, Ngabonziza Albert na Nyirinkindi Saleh ntabwo bakoze imyitozo
Nsabimana Aimable nawe ntiyakoze imyitozo yo gukina nubwo mu gitondo yari yakoze iyo kwiruka
Nsabimana Aimable (Ubanza iburyo) ubwo yari mu myitozo y'igitondo
Sugira Ernest we ntabwo arakira neza ku buryo yakora imyitozo ikomeye
Nshuti Dominique Savio ateruwe n'abafana ba APR FC
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC ahetse Twizerimana Onesme watsinze ibitego bitatu mu myitozo ku mipira yose yahawe na Buteera Andrew
Buteera Andrew yatanze imipira yavuyemo ibitego bitatu
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC atera mu izamu
Abafana ba APR FC na morale nyinshi
Nshuti Dominique Savio 27
Iranzi Jean Claude ku mupira
Twizerimana Martin Fabrice ku mupira
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC akuramo amashoti
Imyitozo irangiye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO