RFL
Kigali

Nshuti Dominique Savio na Mubumbyi Bernabe mu bakinnyi 23 b’Amavubi azakina CHAN 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/12/2017 17:03
0


Mubumbyi Bernabe bita Bealoteli na Nshuti Dominique Savio bari mu bakinnyi 23 b’u Rwanda bazitabazwa n’abatoza b’ikipe y’igihugu mu mikino ya CHAN 2018 igomba kubera muri Maroc kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.



Mashami Vincent umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi yabwiye abanyamakuru ko kuba Savio Nshuti atarakina umukino wa shampiyona bidakuraho ko yakoraga imyitozo muri AS Kigali ndetse akanakora imyitozo yategekwaga n’abatoza b’Amavubi.

Mashami akomeza avuga ko kuba uyu musore yaritwaye neza muri CHAN 2016 ari amahirwe abatoza bagenderaho bizera ko yakongera akitwara neza kuko ngo ni umukino ufite ubuhanga mu buryo aba yakora impinduka.

Kuri Mubumbyi Bernabe bita Baloteli, Mashami yavuze ko uyu musore yamukurikiranye cyane mu mikino ya shampiyona nyuma yo gukina na Uganda agasanga ahagaze neza ndetse ko umukino Bugesera FC yakiriyemo AS Kigali uyu musore yitwaye neza cyane ku buryo byabaye ngombwa ko bamuha amahirwe.

Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa Bugesera FC yagarutse mu Mavubi nyuma yo kuba yaherukagamo ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda mu rugendo rwo gushaka itike mu gihe Nshuti Domibique Savio yari amaze igihe yarabazwe urutugu ariko akaba yarakize.

Undi mukinnyi utarakinnye CECAFA 2017 ariko akaba yagarutse mu itsinda ni Ndayishimiye Celestin ukina inyuma muri Police FC akaba yaje asimbura Imanishimwe Emmanuel wakinnye CECAFA nyuma y’ikibazo cy’imvune yari afite.

Dore abakinnyi 23 bahamagawe:

Mu izamu: Ndayushimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC) na Kimenyi Yves (APR FC).

Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports), Manzi Thierry (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Iradukunda Eric Radou (AS Kigali), Ombolenga Fitina (APR FC), Ndayishimiye Celestin Evra (Police FC), Rugwiro Herve (APR FC) na Mbogo Ali (Kiyovu Sport).

Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Bizimana Djihad (APR FC), Nshimiyimana Imran (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali),Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (APR FC) na Nshuti Dominique Savio (AS Kigali).

Abataha izamu : Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC).

Ndayishimiye Celestin acenga ikipe yahize akinira

Ndayishimiye Celestin 3 yagarutse mu ikipe y'igihugu izakina CHAN 2018 kuko na 2016 yarayikinnye

Mashami Vincent (Ibumoso) umutoza wungirije mu Mavubi  niwe watangaje abakinnyi bazakina CHAN 2018

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi ni we watangaje abakinnyi bazakina CHAN 2018

Mashami Vincent (Ibumoso) na Ndayishimiye Eric Bakame (Iburyo) kapiteni w'ikipe

Mashami Vincent (Ibumoso) na Ndayishimiye Eric Bakame (Iburyo) kapiteni w'ikipe

Kuri Imanishinwe Emmanuel, Mashami Vincent yavuze ko uyu mukinnyi bamujyanye muri CECAFA bizera ko wenda yakira neza ariko ngo yaje kugira ikibazo ku mukino wa Zanzibar bituma aza gufata icyemezo akavuga ko batamuhamagara kuko yumva ntacyo yafasha igihugu.

Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu b’Amavubi, abajijwe impamvu Ndoli Jean Claude atari mu banyezamu bazitabaza yavuze ko Ndoli ahagaze neza ariko urwego ariho ruje vuba kuko ngo hari byinshi birebwa iyo ugiye gutoranya umukinnyi.

"Ndoli ni umunyezamu mwiza kuko anafite ubunararibonye. Gusa icyo navuga ni uko burya umunyezamu batavuga ko ahagaze neza barebye imikino micye, hari urwego yari ariho ruza kumanuka none ubu ari mu bihe byo kongera kuzamuka. Ikindi ntabwo Ndoli ari umunyezamu wo kuza gusimbura Bakame ahubwo Ndoli yakabaye aza kubanzamo, uramutse umuzanye akicara waba uri gutuma amanuka kurushaho". Higiro Thomas

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yavuze ko abanyarwanda bagomba gufata umwanya bagasengera ikipe y'igihugu kuko ngo imbaraga zo kubitangira zihari kandi ko biteguye gukora ibishoboka kugira ngo abatuye u Rwanda bishime. Uyu mugabo yavuze ko kuba bataritwaye neza muri CECAFA atari ikintu cyatuma batakaza icyizere ahubwo ko amasomo bahakuye ari ingirakamaro bityo ko bizabafasha kwitwara neza muri Maroc.

Ku bijyanye n'aho u Rwanda ruzagera muri iyi mikino, Mashami Vincent na Ndayishimiye Eric Bakame bijeje abanyarwanda ko ahantu hafi u Rwanda rwazagera ari mu mikino ya kimwe cya kabiri cy'irangiza kuko ngo ariho biba bitanga amahirwe yo guhatanira umwanya wa gatatu.

"Numva ko uko byagenda kose tuzagera muri 1/2 kuko ni ho biba bishoboka ko umuntu yakinira umwanya wa gatatu. Ntabwo nahita mvuga igikombe tutaranakina umukino wa mbere". Mashami Vincent

Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko abanyarwanda bagomba kubashyigikira

Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko abanyarwanda bagomba kubashyigikira

Mbere yuko u Rwanda rukina umukino wa mbere, bazabanza gukina imikino ya gishuti na Sudan cyo kimwe na Algeria imikino yose izakinwa hagati ya tariki ya 5-11 Mutarama 2017. Kuwa 5 Mutarama 2017 ni bwo u Rwanda ruzakina na Sudan mbere yuko bakina na Algeria kuwa 10 Mutarana 2017. Nyuma y'iyi mikino, u Rwanda ruzava muri Tunisia bagane muri Maroc mu mujyi wa Tangier aho bazahurira na Nigeria kuwa 15 Mutarama 2018 bakina umukino wa mbere muri CHAN 2018 kuko bari kumwe mu itsinda rya gatatu (C).

Umukino wa kabiri mu itsinda C, u Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018 i Tangier mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda bisobanura na Libya kuwa 23 Mutarama 2018. Aha ni bwo Abanyarwanda bazamenya niba Amavubi yakomeza cyangwa yagaruka mu gihugu.

Iyo akina Savio Nshuti Dominique aba ahungisha akaboko k'iburyo

Nshuti Dominique Savio yizewe n'abatoza ko azitwara neza muri CHAN2018

Image result for mubumbyi bernabe inyarwanda

Mubumbyi Bernabe ubwo yari ku kibuga cya St Marry's Stadium u Rwanda rutsindwa na Uganda

Niyonzima Olivier Sefu (hagati) ibyo byose byabaga ari hanze ariko akiyandayanda akajya kubaza

Niyonzima Olivier Sefu (Hagati) we afite ikibazo cy'urutugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND