RFL
Kigali

Nshimiyimana wa AS Kigali arakira Nduhirabandi wa Marines bose bahuje ikibazo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2016 10:40
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016 nibwo shampiyona y’umunsi wa kabiri wa shampiyona iraba ikomeza ku gicamunsi ubwo AS Kigali iraba yakira FC Marines kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo.



Ni umukino amakipe yombi ari buhuriremo ahuje ikibazo cyuko nta n’imwe yigeze itsinda igitego ku munsi wa mbere wa shampiyona.Gusa ikipe ya FC Marines yihagazeho ntiyinjizwa igitego ubwo yakinaga na Espoir FC mu gihe AS Kigali yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.

Nyuma y’umukino bakinnye na Espoir FC, Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka utoza FC Marines yavuze ko ikibazo yagize ari ubusatirizi butari bumeze neza ariko ko agiye gukosora yitonze kugia ngo azatangirire kuri AS Kigali ashaka amanota atatu (3).

“Impamvu ikipe itatsinze nuko ubusatirizi butagenze neza.Mu mupira w’amaguru nta kindi uretse imyitozo, abana bagenda bamenyerana.Wari umunsi wa mbere ntabwo ari bibi cyane(kunganya) twashimye inota rimwe.Twakoze imyitozo itandukanye ndizera ko tubikora (gutsinda)”.

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Nduhirabandi abdoulkalim Coka umutoza mukuru wa FC Marines

Ku ruhande rwa Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yatangaje ko ikibazo ikipe yagize aruko hafi ya yose igizwe n’abakinnyi bashya bataramenyerana ariko ko yaganiriye nabo bityo bituma baza gusarura amanota atatu kuri FC Marines.

“Ikipe yarahindutse ku buryo bugaragara muri uyu mwaka.Gusa nabwiye abakinnyi banjye ko bagomba gushyira umutima ku mukino wose.Turajya mu mukino wo kuri uyu wa Gatanu nta kindi dushaka kirenze amanota atatu”. Eric Nshimiyimana.

Nshiyimana Eric

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali

Uko imikino y’umunsi wa kabiri iteye:

Kuwa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016

*AS Kigali vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016

*Kirehe FC vs Sunrise FC(Kirehe, 15h30’)

*Espoir FC vs Rayon Sports (Rusizi, 15h30’)

*Police FC vs Bugesera FC (Kicukiro, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Etincelles (Stade Huye, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016

*Gicumbi FC vs APR FC (Kicukiro, 15h30’)

*Kiyovu Sport vs Amagaju FC (Mumena, 15h30’)

*FC Musanze vs Pepiniere FC (Nyakinama, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND