RFL
Kigali

Nshimiyimana Maurice yakoze impinduka mu bakinnyi 11 ba Police FC batangira bisobanura na Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2018 15:18
0


Nshimiyimana Maurice umutoza mukuru by’agateganyo mu ikipe ya Police FC yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga hakinwa umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ukinirwa kuri sitade ya Kigali mu masaha ari imbere (15h30’).



Muri iyi kipe y’abakinnyi 11 babanza mu kibuga, Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yazanyemo na Ndayishimiye Celestin, abakinnyi batagiye babona umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Ugereranyije n’abakinnyi 11 Seninga Innocent yari yateguye ubwo uyu mukino wasubikwaga, urareba ugasanga Muhinda Bryan na Muvandimwe Jean Marie Vianney aribo basohotsemo kuko nka Twagizimana Fabrice yari muri 11 cyo kimwe na Nzarora Marcel.

Mu buryo bw’imikinire; Nzarora Marcel araba ari mu izamu, Ndayishimiye Celestin yugarire ibumoso bibe gutyo kuri Ishimwe Issa Zappy aca iburyo, Umwungeri Patrick kapiteni na Twagizimana Fabrice wahoze ari kapiteni baraba bafatanya mu mutima w’ubwugarizi.

Mushimiyimana Mohammed araba afatanya na Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga imbere yabo hari Mico Justin. Ndayishimiye Antoine Dominique araca iburyo, Nsengiyumva Moustapha ace ibumoso naho Songa Isaie abe ari uwutaha izamu mu buryo bufunguye.

Ndayishimiye Celestin acenga ikipe yahize akinira

Ndayishimiye Celesyin (3) araba ahura na Mukura VS yahozemo

Dore 11 ba Police FC: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Umwungeri Patrick (C, 5), Twagizimana Fabrice 6, Nizeyimana Mirafa 4, Mushimiyimana Mohammed 10, Mico Justin 8, Nsengiyumva Moustapha 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Songa Isaie 9.

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND