RFL
Kigali

Nshimiye Joseph avuga iki ku birarane by’imishahara AS Kigali iberamo abakinnyi?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2017 16:30
0


Mbere yuko AS Kigali yitabira irushanwa ry’akarere ka Rubavu, Nshimiye Joseph ushinzwe ibikorwa n’imikorere y’iyi kipe (Team Manager) avuga ko nta mukinnyi bifuza ko yazamanuka i Rubavu hari ideni bamurimo ahubwo ko bazaba bishyuwe byose bagasigara babazwa gutwara igikombe.



Nyuma y’imyitozo y’uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2017, Nshimiye Joseph yabwiye abanyamakuru ko ubu gahunda z’ibirarane zarangiye kuko ngo buri mukinnyi wa AS Kigali yahawe ibyo bamugombaga ndetse ko bagomba kugana i Rubavu kuri uyu wa Gatatu ari amahoro.

“Ikipe irimo umwuka mwiza cyane kuko twatangiye neza imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino. Abakinnyi bose bashya twabahaye ibyo twumvikanye byose, ibyavugwaga ko hari ibyo tutaraha Savio (Nshuti) ni ibihuha. N’abahasanzwe twari dufitiye ibirarane, twamaze kubirangiza ejo bazahaguruka i Kigali buri umwe afite amafaranga ye. Tumaze iminsi tubajyamo imyenda, ubu ni bo bagiye kuyitujyamo kuko barasabwa kuduhesha intsinzi.” Nshimiye Joseph.

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager)

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager)

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo AS Kigali itangire Rubavu Pre- Season Tournament, bishimiye kwakira mu myitozo abakinnyi bayo bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi, barimo abashya nka Savio Nshuti Dominique.  

Savio Nshuti Dominique

Savio Nshuti Dominique

AS Kigali yakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2017 kuri stade regional ya Kigali, iyoborwa na Eric Nshimiyimana, n’abamwungirije Mateso Jean de Dieu, Ismail Kodo Nshutiyamagara n’umutoza w’abanyezamu Thomas Higiro.

Abakinnyi bayo bose bamaze gutangira imyitozo. Rutahizamu w’umunya-Uganda Frank Kalanda wagize ibyago agapfusha umwana w’imfura mu cyumweru gishize nawe yasubiye mu kazi.

Abasore b’iyi kipe bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe na Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya barimo; kapiteni Kayumba Soteri, Bishira Latif, Iradukunda Eric, n’umukinnyi wayo mushya Savio Nshuti Dominique bari bahawe akaruhuko nabo batangiye imyitozo.

Mu bakinnyi bashyizwe ku rutonde rw’abasinyirwa amafaranga bitarenze uyu munsi harimo na Ally Niyonzima wamaze kumvikana na AS Kigali ariko wari utarayisinyira ngo atangire akazi kuko miliyoni icumi (10) bivugwa ko yemerewe yari atarazishyikirizwa.

Savio Nshuti, Ally Niyonzima, na bagenzi babo bazakora imyitozo ejo saa mbiri za mu gitondo kuri stade regional ya Kigali, nyuma yayo saa 15h bahaguruke bajya i Rubavu kuko bazatangira bacakirana na FC Marines kuwa Kane tariki 31 Kanama 2017 saa saba n’iminota 30’ kuri sitade Umuganda.

 Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali mu myitozo

Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali mu myitozo 

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali 

AMAFOTO: Ngabo Robben-Umuseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND