RFL
Kigali

Nsengiyumva Moustapha na Iradukunda Bertrand biyongereye ku bakinnyi birukanwe muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2018 13:28
0


Nsengiyumva Moustapha wari umaze umwaka w’imikino mu ikipe ya Police FC cyo kimwe na Iradukunda Bertrand bose bamaze kwiyongera ku mubare utari muto w’abakinnyi basezerewe muri Police FC.



Nsengiyumva Moustapha wari warageze muri Police FC akomotse muri Rayon Sports, kuri ubu amakuru INYARWANDA ifitiye gihamya ni uko uyu musore yaba yamaze kwerekwa umuryango umutandukanya n’iyi kipe ikorera imyitozo ku kibuga cya Kicukiro.

Uretse Nsengiyumva Moustapha waba yasezerewe muri iyi kipe, Iradukunda Jean Bertrand nawe wari umaze umwaka muri Police FC nyuma yo kuva muri Bugesera FC, nawe yaba yatandukanye n’iyi kipe iheruka gutwara igikombe cy’Amahoro mu 2015 itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Nsengiyumva Moustapha nta gitego aratsindira Police FC

Mu mwaka w'imikino 2017-2018 ntabwo Nsengiyumva Moustapha yabashije kwemeza Abapolisi  

Aba basore uko ari babiri (2) bariyongeraho Muzerwa Amin wageze muri Police FC akubutse muri AS Kigali kuko bose bamaze guhabwa amabaruwa abatandukanya na Police FC ikipe n’ubundi iri mu maboko n’imbaraga za Polisi y’igihugu cy’u Rwanda (RNP).

Image result for Iradukunda Bertrand   Inyarwanda

Iradukunda Jean Bertrand ntiyagize amahirwe yo kwigaragaza kuko yavunitse ku munsi wa mbere wa shampiyona 2017-2018

Image result for Muzerwa AMin  Inyarwanda

Muzerwa Amin nawe yiyongereye ku bakinnyi batagikenewe na Police FC

Aba bakinnyi bariyongera kuri Neza Anderson, Niyonzima Jean Paul, Twagizimana Fabrice, Niyigaba Ibrahim na Manishimwe Yves basezerewe kuwa Gatanu tariki 17 Kanama 2018 cyo kimwe na Nizeyimana Mirafa wamaze kugana muri APR FC.

Police FC yamaze gutangira imyitozo, kuri ubu irabarizwamo amazina mashya y’abakinnyi bavuye mu yandi makipe barimo Uwimbabazi Jean Paul bakuye muri FC Kirehe, Peter Otema na Niyibizi Vedaste wavuye muri Sunrise FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND