RFL
Kigali

Nsengimana Jean Bosco yerekanye itandukaniro ku munsi wa mbere utegura Tour du Rwanda 2016

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2016 1:21
0


Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 niwe waje ku isonga ku munsinwa mbere w’irushanwa ritegura Tour du Rwanda 2016, agace kavaga mu karere ka Karongi bagana i Rusizi ku ntera ya kilometero 115,6 (115,6km).



Nsengimana yakorseheje amasaha atatu , iminota 19’ n’amasegonda 54” (3h19’54”) kugira ngo aze ku mwanya wa mbere assize Areruya Joseph wamukurikiye ku mwanya wa kabiri intera y’iminota itatu n’amasegonda icumi (3’10”).

 

Nsengimana Jean Bosco wanikiriye bagenzi be ubwo yaganiraga n'abanyamakuru asoje urugendo

Nsengimana Jean Bosco yakinaga mu ikipe igizwe n’abakinnyi bagiye bitwara neza mu marushanwa yakiniwe mu Rwanda mugihe Areruya abarizwa mu ikipe ya Les Ami Sportifs de Rwamagana.

Byukusenge Patrick uri kubarizwa mu ikipe ya Benediction, yatahanye umwanya wa gatanu akoresheje amasaha atatu, iminota 27’ n’amasegonda 58’ (3h27’58”) mu gihe Nduwayo Eric ariwe mukinnyi wa Team Rwanda waje hafi akoresheje amasaha atatu , iminota 28’ n’amasegonda 19’ (3h28’19”), ibihe byatumye aza ku mwanya wa gatandatu.

Ntahan Byukusenge wa Team Rwanda yaje ku mwanya wa 13 akoresheje amasaha atatu, iminota 38’ n’amasegonda 25” (3h38’25).

Amasiganwa ategura Tour du Rwanda, arasozwa kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 aho abasiganwa bakora intera ya kilometero 140.7 (140.7Km).Aha, baraba bahaguruka i Rusizi bagana mu Karere ka Huye.

Abasiganwa mu mihanda ya Karongi-Rusizi

Urutonde rugaragaza uko abakinnyi bakurikiranye mu gusiganwa urugendo rwa Karongi-Rusizi

Urutonde

Uko amakipe akurikirana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND