RFL
Kigali

Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 yakoze ubukwe na Niyireba Uwase Jeannette

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/11/2018 14:29
0


Nsengimana Jean Bosco umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku magare akaba umukinnyi wa Benediction Continental Team yasezeranye kubana akaramata na Niyireba Uwase Jeannette.



Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 kuri ubu ari ku rutonde rw’abakinnyi Benediction Continental Team izitabaza mu marushanwa ari imbere kuko iyi kipe yamaze kuzamuka ku rwego rwa Afurika bitewe n’ibisabwa binagenderwaho n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI). Ubukwe bw'aba bombi bwabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018.

Nsengimana Jean Bosco ni umukinnyi umaze kubaka izina mu mukino w’amagare kuko yanakinnye muri Stradalli Bike Aid (South Africa). Uyu mugabo w’imyaka 25 yatangiye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga ubwo yarangizaga Tour du Rwanda 2013 ari ku mwanya wa gatandatu (6).

Nsengimana Jean Bosco agera i Karongi mu mujyi

Ibirori by'ubukwe bwa Nsengimana Jean Bosco n'umufasha we  Niyireba Uwase Jeannette

Ibirori by'ubukwe bwa Nsengimana Jean Bosco n'umufasha we  Niyireba Uwase Jeannette

Muri uwo mwaka kandi, Nsengimana Jean Bosco yasoje ku mwanya wa cumi (10) mu irushanwa rya Fenkil Northern Red Sea Challenge ryaberaga muri Erythrea. 2014, Nsengimana yabaye uwa mbere mu irushanwa rya Tour de Blida, afasha Team Rwanda kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika bityo anaba uwa kabiri muri Tour du Rwanda.

Mu 2015 nibwo Nsengimana yatwaye Tour du Rwanda anaba umukinnyi mwiza wari ukiri muto. Muri iri rushanwa kandi uyu mugabo yari yabaye uwa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT) cyo kimwe nuko yatwaya agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2015.

Muri uwo mwaka kandi nibwo Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri muri shampiyona y’igihugu mu gusiganwa umuntu ku giti cye anaba uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23.

Icyo gihe kandi yafashije Team Rwanda kurangiza ku mwanya wa gatatu mu mikino ya All Africa Games. Nsengimana yabaye uwa gatanu muri Tourde Blida mbere yo gutahana umwanya wa gatandatu muri Grand Prix de la Ville d’Oran.

Nsengimana Jean Bosco ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino w'amagare mu Rwanda

Nsengimana Jean Bosco ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino w'amagare mu Rwanda

Muri 2016, Nsengimana yatwaye agaceka gatanu (Stage 5) muri Tour du Cameroun anatwara agace ka gatanu muri Grand Pric Chantal Biya mbere yo kuba uwa cyenda (9) ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2016 yatwawe na Ndayisenga Valens. Muri Tour du Rwanda 2017, Nsengimana Jean Bosco yasoje ku mwanya wa kane (4) ubwo Areruya Joseph yatwaraga isiganwa.   

Nsengimana Jean Bosco aheruka gutwara agace ka Musanze-Karongi muri Rwanda Cycling Cup 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND