RFL
Kigali

Nsanganira wa Kirehe FC yageze ku kibuga atinze aza yambaye umwenda wa Liverpool -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2017 14:21
0


Nsanganira Djuma umunyezamu w’ikipe ya Kirehe FC yageze ku ntebe y’abakinnyi b’abasimbura n’abatoza (Banc de touché) atinze ku mukino iyi kipe yakinagamo na Rayon Sports kuko yahageze umukino umaze iminota 21’.



Mu kugera aho umusifuzi wa kane yari yicaye, Nsanganira Djuma yasobanuye aho avuye n’icyamutindije aza guhabwa imbabazi ajya kwicara mu bandi ariko abanje gukuramo umwenda w’ikipe ya Liverpool yari yarengeje ku mwenda wa Kirehe FC yari yambaye imbere.

Ese byagenze gute kugira ngo Nsanganira Djuma atinde?

Ubwo ikipe ya Kirehe FC yafataga inzira igana mu kibuga cyo kimwe na Rayon Sports, uyu munyezamu yasubiye inyuma agana mu rwambariro aza guhura n’abafana bamusubiza inyuma biba ngombwa ko abayobozi ba Kirehe FC batabara akinjira.

Soganya Hamisi Kishi umutoza w'ikipe ya Kirehe FC yabwiye abanyamakuru ko Nsanganira yagize ikibazo cyo kwibagirwa inkweto ze akazisiga aho bari biriwe kuri Centre Culturel Islamique nyuma akaza kwitabaza inkweto zishaje biza kwanga biba ngombwa ko asubirayo kuzizana.

Hari ahantu twari turi. Twari turi kuri Centre Culturel Islamique...yahibagiriwe inkweto ze ku buryo twageze hano (stade de Kigali)inkweto turazibura kandi bari bamaze kumubwira (Abasifuzi) ko izo yari afite zacitse. Ageze hano (stade de Kigali) ku muryango abafana ba Rayon Sports banga ko yinjira tujya kumusabira arinjira ariko nicyo cyamutindije. Sogonya Hamisi Kishi

Sogonya asoza avuga ko ababifashe nk'aho yari agiye kuzana amarozi bibeshye kuko atemeranya nabo kuko ngo ari mu bantu ba mbere bayarwanya mu mupira w'amaguru.

Kirehe FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Savio Nshuti Dominique na Nsengiyumva Moustapha nibo batsindiye Rayon Sports mu gighe Kagabo Ismi yatsindiye Kirehe FC. Kirehe FC kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 28 mu mikino 26 imaze gukina muri shampiyona.

Kirehe FC

Habimana Peacemaker umutoza wungirije muri Kirehe FC asobanurira Ishimwe Claude (umusifuzi wa kane) uko gahunda zimeze ari nako komiseri w'umukino yari ageze inyuma y'intebe y'abasimbura aza kumva ikibazo

Nsanganira Djuma yiyambura umwambaro wa Liverpool yari yarengeje ku mwenda wa Kirehe FC

Nsanganira Djuma yiyambura umwambaro wa Liverpool yari yarengeje ku mwenda wa Kirehe FC

Ishimwe Claude wari umusifuzi wa kane asuzuma neza niba koko Nsanganira ari ku rutonde rw'abakinnyi 18 Sogonya Hamisi yari yaturukanye i Nyakarambi

Ishimwe Claude wari umusifuzi wa kane asuzuma neza niba koko Nsanganira ari ku rutonde rw'abakinnyi 18 Sogonya Hamisi yari yaturukanye i Nyakarambi

Ishimwe arambwira ati "Ngaho nyaruka wicare mu bandi hakiri kare"

Ishimwe aramubwira ati "Ngaho nyaruka wicare mu bandi hakiri kare"

Nsanganira Djuma ashaka aho yakwiyengeka

Nsanganira Djuma ashaka aho yakwiyengeka

 Nsanganira Djuma amaze kwicara

Nsanganira Djuma amaze kwicara 

Mbarushimana Emile niwe wari wabanje mu izamu rya Kirehe FC

Mbarushimana Emile niwe wari wabanje mu izamu rya Kirehe FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND