RFL
Kigali

Nsabimana Jean de Dieu (Shaulin) yasabye imbabazi abafana ba Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2018 13:57
1


Ndabimana Jean de Dieu bita Shaulin umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC yasabye imbabazi abafana b’ikipe ya Bugesera FC nyuma y’ikosa ryamugaragayeho batsindwa n’ikipe ya APR FC ibitego 2-1 ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.



Nsabimana wari mu izamu rya Bugesera FC kuri uyu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 75’, abafana ba Bugesea FC bavuga ko batumva ukuntu umupira wamucitse.

Nsabimana yasabye imbabazi avuga ko umupira yawufashe ukamucika nyuma yajya kuwufata intoki zikongera zikawukoraho ukamujya kure bityo Iranzi Jean Claude agahita atsinda. Aganira na INYARWANDA Nsabimana Jean de Dieu yagize ati:

Njyewe ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuko amanota atatu twayabuze biboneka ko ari njye amakosa ariho ariko siko nabishakaga rwose. Umupira waraje ungwa imbere ngiye kuwufata uranyerera bitewe n'uko nashatse kubanza kuwugabanyiriza umuvuduko urancika kuko n’imvura yari yatumye ujyaho amazi. Ubwo ni bwo umupira wasimbutse uhita unyikubita ku gahanga biba birandangiranye.

Uyu musore wakiniye Pepinieres FC avuga ko abafana ba Bugesera FC bagomba kumubabarira kuko ngo akinira iyi kipe ayikunze bityo atakwifuza ko yajya ahabi. Mu magambo ye yagize ati” Ni byo koko abafana barandakariye ariko bagomba kumenya ko bibaho mu kibuga ko umuntu yatsindwa cyangwa akanatsindwa yitsinze igitego. Ntabwo nakwitsindisha igitego mbishaka, sinabikora kuko ndacyashaka gutera imbere sinakora amakosa nk’ayo”.

Muri uyu mukino, APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 48’ na Issa Bigirimana, Ndikumasabo Steve wa Bugesera Fc akishyura ku munota wa 73’ mbere yuko Iranzi ahesha APR FC amanota ku munota wa 75’.

Nsabimana Jean de Dieu avuga ko umupira yawufashe ukamucika

Nsabimana Jean de Dieu avuga ko umupira yawufashe ukamucika (Photo: RuhagoYacu)

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Bugesera FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 27 mu mikino 20 bamaze gukina. Ku munsi wa 21 bagomba kuba bahangana na Gicumbi FC i Gicumbi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018.

Nsabimana Jean de Dieu arasaba imbabazi abayobizi n'abafana ba Bugesera Fc

Nsabimana Jean de Dieu arasaba imbabazi abayobozi n'abafana ba Bugesera Fc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa nange Jean de Dieu 5 years ago
    Okay ibyabaye byarabaye gusa nukwihangana kubakinnyi bikipe yabugesera ndetse nabafana habaho gutsinda no gutsindwa





Inyarwanda BACKGROUND