RFL
Kigali

Nsabimana Eric Zidane yongeye kugira kibazo cy’imvune-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/11/2018 17:11
0


Nsabimana Eric bita Zidane ukina hagati muri AS Kigali yongeye kugira ikibazo cy’imvune mu rukenyerero mu mukino AS Kigali yasuyemo Mukura Victory Sport mu karere ka Huye.



Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa gatanu (5’), Nsabimana Eric Zidane yaje kujya mu kirere gutanguranwa umupira na Mutijima Janvier, birangira Nsabimana aguye nabi bityo agira ikibazo mu rucyenyerero.

Abaganga ba AS Kigali bamufashije baramuvura asubira mu kibuga akina kugeza ku munota wa 15’ kuko ku munota wa 16’ yahise yicara hasi bityo asimburwa na Ngama Emmanuel. Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe anganya 0-0.

Nsabimana Eric yagize iyi mvune nyuma y'uko mu mpera za shampiyona 2017-2018 yari yagize ikibazo cy’imvune ahagana mu muhogo nyuma yuko n’ubundi hagati muri iyi shampiyona yari yabazwe umusaya.

Umukino wahuzaga Mukura Victory Sport na AS Kigali warangiye amakipe yombi aguye miswi banganya 0-0 mu gihe APR FC ikomeza kuza ku isonga nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda. Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC niwe watsinze ibi bitego byombi.

Nsabimana Eric Zidane ashaka umupira

Ubwo Nsabimana Eric Zidane yari amaze kugwa hasi

 Ubwo Nsabimana Eric Zidane yari hasi yitabwaho

Nsabimana Eric Zidane ahaguruka

Nsabimana Eric Zidane ahaguruka

Mutijima Janvier wavuye muri AS Kigali imbere ya Ntamuhanga Thumaine

Mutijima Janvier wavuye muri AS Kigali imbere ya Ntamuhanga Thumaine

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Masud Djuma Irambona umutoza wa AS Kigali bavuga mu gihugu kimwe cy'u Burundi

Haringingo Francis Christian (Ibumoso) umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Masud Djuma Irambona (Iburyo) umutoza wa AS Kigali bavuga mu gihugu kimwe cy'u Burundi

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VSabuza inzira Ndarusanze Jean Claude

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS abuza inzira Ndarusanze Jean Claude

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga  

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND