Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona ni nabwo AS Kigali yagwaga miswi na Mukura VS bakanganya 0-0 mu mukino Nsabimana Eric Zidane yakinnye iminota 16’ akava mu kibuga nyuma yuko yari yaguye nabi akababara ahagana mu rucyenyerero.
Abaganga ba AS Kigali bakomeje kumwitaho umukino waje yakize kuko yarigenzaga nta bundi bufasha asabye. Nyuma nibwo umwe mu baganga ba AS Kigali yaje kuvuga ko nta kibazo gikomeye yagize cy’imvune uretse ko yaguye akagira ububarare busanzwe bityo bikaba byari bigoye ko yaguma mu mukino.
Uyu muganga yagize ati” Zidane ameze neza. Nuko yababaraga cyane bigatuma atabasha kwihanganira kuguma mu mukino”.
Nyuma yo kunganya na Mukura VS, AS Kigali iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota ane (4) mu mikino itanu (5).
Nsabimana Eric Zidane (Uwa kabiri uva ibumoso mu bakinnyi bari imbere) yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Ngama Emmanuel
Ubwa mbere yabanje kwihangan asubira mu kibuga
Ubwo Nsabimana Eric Zidane bamuvuraga amaze kugongana na Mutijima Janvier bahoranye muri AS Kigali
Yasohotse mu kibuga bamutwaye ku ngobyi
Yagenze hanze y'ikibuga bamushyiraho igikongera (Balafu) banamuzirika mu rucyenyerero
Nsabimana Eric Zidane yavuye mu mukino yari yatangiye gufatisha hagati mu kibuga
Nsabimana Eric Zidane ubwo yasohokaga mu rwambariro na bagenzi be
Nsabimana Eric Zidane ubwo yishyushyaga na bagenzi be mbere y'umukino
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO