RFL
Kigali

Nsabimana Eric Zidane muri 11 ba AS Kigali bahangana na Espoir FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/05/2018 13:45
0


Ibura rya Ally Niyonzima ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali bitewe n’ikarita itukura yahawe mu mukino batsinzemo Gicumbi FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, byatumye Eric Nshimiyimana yitabaza Nsabimana Eric Zidane nawe ukina kuri uyu mwanya ariko utajya ugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga.



Mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga nta mpinduka zabayemo cyane uretse ko Nsabimana Eric Zidane yaje mu mwanya wa Ally Niyonzima utemerewe gukina umunsi wa 20 wa shampiyona kubera ikarita itukura. Abandi bakinnyi icumi (10) muri 11 babanjemo batsinda Gicumbi FC bose barimo.

Nsabimana Eric Zidane ashaka umupira umupira ubwo bakinaga na Miroplast FC

Nsabimana Eric Zidane (10) ubwo AS Kigali yari ihanganye na Miroplast FC mu mikino ibanza 

AS Kigali irajya muri uyu mukino ifite amanota 38 ku mwanya wa kabiri iriho inyuma ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu mikino 20 imaze gukina. Mu gihe AS Kigali yatsinda yahita igira amanota 41 igafata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali ni we uyoboye abafite ibitego byinshi kuko amaze kugwiza icyenda (9) aho akurikiwe na Jean Paul Uwimbabazi wa Kirehe FC ufite ibitego umunani (8).

Abakinnyi 11 ba AS Kigali: Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (C, 15) , Mutijima Janvier 3, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Ndayisenga Fuad 10, Jimmy Mashingirwa Kibengo 16 na Ndarusanze Jean Claude 13.

Abasimbura:Nizeyimana Alphonse Ndanda (GK, 1), Ntwari Evode 6, Ntamuhanga Thumaine Titi 12, Ndayisaba Hamidou 22, Michel Ndahinduka Bugesera 14, Niyomugabo Claude 4  na Ishimwe Kevin 17.

Dore uko umunsi wa 20 uteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018

-Rayon Sports vs Police FC (Ikirarane)

Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018

-FC Musanze 0-0 Mukura VS

-Amagaju FC 2-1 Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018

-Bugesera FC 1-2 APR FC

-Miroplast FC 2-1 Kirehe FC

-SC Kiyovu 2-1 Gicumbi FC

Kuwa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018

-AS Kigali vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 30 Gicurasi 2018

-FC Marines vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND