RFL
Kigali

Nsabimana Eric Zidane azagaruka mu kibuga hagati muri Mutarama

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/12/2017 12:39
0


Nsabimana Eric bita Zidane ukina afasha abugarira mu ikipe ya AS Kigali (Holding Midfielder) kuri ubu biteganyijwe ko azahgaruka mu kibuga gufsha iyi kipe nibura hagati muri Mutarama 2018 bitewe n’ikibazo yagize ku miusaya w’iburyo ubwo bari bari mu myitozo.



Nsabimana Eric Zidane wageze muri AS Kigali avuye muri APR FC, yagize ikibazo cy’iri gufwa ubwo yagonganaga na myugariro Ngandu Omar bari mu myitozo. Nyuma yaje kubagirwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) anasubira mu rugo kugira ngo yitabweho anakore ibyo abaganga bamutegetse.

Aganira na Newn Times, Nsabimana yavuze ko kubagwa byagenze neza ndetse ubu yumva afite ikizere cyo kugaruka mu kibuga muri Mutarama 2018.

Mu magambo ye yagize ati “Barambaze ndetse byagenze neza, ubu ndumva meze. Yari imvune ikomeye ariko ubu nakwishimira ko bambaze ntihazemo izindi mbogamizi kandi ndumva nzagaruka bitarambiranye”.

 Nsabimana yagiye adahirwa cyane kuva mu 2011 kuko iyi mvune ije nyuma yuko yari atangiye kugaruka mu kibuga akize imvune yari yaragize ku igufwa ry’umurundi.

photo

Nsabimana Eric Zidane ubu arwariye aho ahucumbitse ku Kimisagara

Nsabimana Eric Zidane w’imyaka 24 yageze muri mu mwaka w’imikino 2015-2016 nyuma yo kuva muri APR FC yari yagezemo nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi cya 2011 cy’abakinnyi batari barengeje imyaka 17 cyaberaga muri Mexico. Kuri ubu uyu musore yongereye amasezerano muri AS Kigali azamugeza mu 2019.

Nsabimana Eric Zidane ashaka umupira umupira ubwo bakinaga na Miroplast FC

Nsabimana Eric Zidane ashaka umupira umupira ubwo bakinaga na Miroplast FC

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND